+ -

عَنْ ‌أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ:
قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ لِعَمِّهِ: «قُلْ: لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، أَشْهَدُ لَكَ بِهَا يَوْمَ الْقِيَامَةِ»، قَالَ: لَوْلَا أَنْ تُعَيِّرَنِي قُرَيْشٌ، يَقُولُونَ: إِنَّمَا حَمَلَهُ عَلَى ذَلِكَ الْجَزَعُ لَأَقْرَرْتُ بِهَا عَيْنَكَ. فَأَنْزَلَ اللهُ: {إِنَّكَ لا تَهْدِي مَنْ أَحْبَبْتَ وَلَكِنَّ اللهَ يَهْدِي مَنْ يَشَاءُ } [القصص: 56].

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye se wabo iti: Vuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), nzaryifashishe ku munsi w'imperuka nkuvuganira Se wabo aramusubiza ati: Iyo bitaza kuba abakurayishi babingayira bavuga bati: Yabitewe no gutinya urupfu, nari kurivuga kugira ngo nkunezeze! Nuko Allah amanura umurongo wa Qur'an ugira uti: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56]

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabye se wabo Abu Twalib ubwo yari yegereje igihe cyo gupfa ari gusamba ko yavuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH kugira ngo azaryifashishe amuvuganira ku munsi w'imperuka, anabe umuhamya we w'uko yabaye umuyisilamu, ariko se wabo arabyanga atinya ko abakurayishi bazabimugayira bakavuga ko yabaye umuyisilamu kubera gutinya gupfa n'intege nke! Nuko abwira Intumwa y'Imana ati: Iyo bitaba iyo mpamvu nari kugukorera ibyo wifuza nkabivuga, kugira ngo ngushimishe! Nuko Allah amanura umurongo ugaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idafite ubushobozi bwo kuyobora uwo ishatse ahubwo Allah wenyine ariwe ushoboza kuyobora uwo ashatse, kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyobora abantu ibasobanurira inabagaragariza inzira y'ukuri ndetse igororotse.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ukuri ntigukwiye kurekwa kubera gutinya ibyo abantu bari buvuge.
  2. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu bushobozi bwayo yari ifite kuyobora abantu ibagaragariza ukuri, ariko umwanzuro wo kuyoboka iyo nzira ntabwo uri mu bushobozi bwayo.
  3. Biremewe gusura umuhakanyi urwaye ugamije kumuhamagarira ubuyisilamu.
  4. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikajwe no guhamagarira abantu kuyoboka inzira ya Allah mu bihe byayo byose.