عَنْ عَائِشَةَ رضي الله عنها قَالَتْ:
قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللهِ، ابْنُ جُدْعَانَ كَانَ فِي الْجَاهِلِيَّةِ يَصِلُ الرَّحِمَ، وَيُطْعِمُ الْمِسْكِينَ، فَهَلْ ذَاكَ نَافِعُهُ؟ قَالَ: «لَا يَنْفَعُهُ، إِنَّهُ لَمْ يَقُلْ يَوْمًا: رَبِّ اغْفِرْ لِي خَطِيئَتِي يَوْمَ الدِّينِ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 214]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uwitwa Ibun Djud'aan mbere y'ubuyisilamu yajyaga arangwa no kunga isano ry'imiryango, akagaburira abakene, ese ibyo hari icyo bizamumarira,? Intumwa iramusubiza iti: Ntacyo byamumarira , kubera ko nta munsi n'umwe yigeze avuga ati: RABI GH'FIR LII KHATWIATII YAWUMU DINI: Mana Nyagasani, ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye!
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 214]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yaturutse kwa Abdullah Ibun Djad'an, akaba yari umwe mu batware bo mu bwoko bw'abakurayishi mbere y'ubuyisilamu. Bimwe mu bikorwa byiza byamuranze; nuko yunganga isano ry'abo mu muryango we wa hafi, akababanira neza, akagaburira abakene ndetse n'ibindi bikorwa byiza byamurangaga Islamu yashishikarije gukora; aha niho yasobanuye ko ibi bikowa ntacyo bizamumarira ku munsi w'imperuka, kubera ubuhakanyi bwe bwo kutemera Allah, kandi ko mu buzima bwe atigeze avuga ati: Mana Nyagasani ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye.