عَنْ عَائِشَةَ رضي الله عنها قَالَتْ:
قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللهِ، ابْنُ جُدْعَانَ كَانَ فِي الْجَاهِلِيَّةِ يَصِلُ الرَّحِمَ، وَيُطْعِمُ الْمِسْكِينَ، فَهَلْ ذَاكَ نَافِعُهُ؟ قَالَ: «لَا يَنْفَعُهُ، إِنَّهُ لَمْ يَقُلْ يَوْمًا: رَبِّ اغْفِرْ لِي خَطِيئَتِي يَوْمَ الدِّينِ».
[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uwitwa Ibun Djud'aan mbere y'ubuyisilamu yajyaga arangwa no kunga isano ry'imiryango, akagaburira abakene, ese ibyo hari icyo bizamumarira,? Intumwa iramusubiza iti: Ntacyo byamumarira , kubera ko nta munsi n'umwe yigeze avuga ati: RABI GH'FIR LII KHATWIATII YAWUMU DINI: Mana Nyagasani, ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye!
Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yaturutse kwa Abdullah Ibun Djad'an, akaba yari umwe mu batware bo mu bwoko bw'abakurayishi mbere y'ubuyisilamu. Bimwe mu bikorwa byiza byamuranze; nuko yunganga isano ry'abo mu muryango we wa hafi, akababanira neza, akagaburira abakene ndetse n'ibindi bikorwa byiza byamurangaga Islamu yashishikarije gukora; aha niho yasobanuye ko ibi bikowa ntacyo bizamumarira ku munsi w'imperuka, kubera ubuhakanyi bwe bwo kutemera Allah, kandi ko mu buzima bwe atigeze avuga ati: Mana Nyagasani ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye.