عَنِ ابْنِ عَبَّاسٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا قَالَ:
قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ لِمُعَاذِ بْنِ جَبَلٍ، حِينَ بَعَثَهُ إِلَى الْيَمَنِ: «إِنَّكَ سَتَأْتِي قَوْمًا أَهْلَ كِتَابٍ، فَإِذَا جِئْتَهُمْ فَادْعُهُمْ إِلَى أَنْ يَشْهَدُوا أَنْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، وَأَنَّ مُحَمَّدًا رَسُولُ اللهِ، فَإِنْ هُمْ أَطَاعُوا لَكَ بِذَلِكَ، فَأَخْبِرْهُمْ أَنَّ اللهَ قَدْ فَرَضَ عَلَيْهِمْ خَمْسَ صَلَوَاتٍ فِي كُلِّ يَوْمٍ وَلَيْلَةٍ، فَإِنْ هُمْ أَطَاعُوا لَكَ بِذَلِكَ، فَأَخْبِرْهُمْ أَنَّ اللهَ قَدْ فَرَضَ عَلَيْهِمْ صَدَقَةً تُؤْخَذُ مِنْ أَغْنِيَائِهِمْ فَتُرَدُّ عَلَى فُقَرَائِهِمْ، فَإِنْ هُمْ أَطَاعُوا لَكَ بِذَلِكَ، فَإِيَّاكَ وَكَرَائِمَ أَمْوَالِهِمْ، وَاتَّقِ دَعْوَةَ الْمَظْلُومِ، فَإِنَّهُ لَيْسَ بَيْنَهُ وَبَيْنَ اللهِ حِجَابٌ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1496]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Muadh Ibun Djabal ubwo yari amwohereje Yemen iti: "Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, nibamara kukumvira kuri byo uzababwire ko Allah yabategetse iswala eshanu ku manywa na nijoro, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzababwire ko Allah yabategetse gutanga amaturo atangwa n'abakire muri bo akagarurirwa abacyene babo, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzirinde imitungo yabo y'agaciro, kandi uzatinye ubusabe bw'uwahugujwe kuko hagati yabwo na Allah ntacyabukumira."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1496]
Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yohereje Muadh Ibun DJabal (Imana imwishimire) mu gihugu cya Yemeni agiye kubigisha no kubahamagarira kuyoboka Allah, yamugaragarije ko azahura n'abantu bahawe igitabo, kugira ngo abitegure, hanyuma atangire kubibahamagarira ahereye ku cy'ingenzi kubirusha. Akaba agomba guhera kukubahamagarira mbere na mbere ku gutunganya imyemerere, bahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Kubera ko kubera iyo myemerere mizima ituma baba abayisilamu; nibamara kwicisha bugufi kuri ibyo, uzabategeka guhozaho iswala, kubera ko ari ryo tegeko rihambaye nyuma yo kwemera no guhamya Imana imwe rukumbi. Nibamara kwitwararika iswala no kuyubahiriza, uzategeke abakire muri bo gutanga amaturo agaruka ku bacyene babo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo yahise imwihanangiriza imubuza kwegera imitungo yabo ihenze bakunze, kubera ko icyo bategetswe ari ugutanga mu rugero. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije imugira inama yo kwitandukanya n'amahugu, kugira ngo hatazagira uwo ahuguza maze akamusabira nabi kubera ko ubusabe bw'uwagujwe bwakirwa!