عَنْ ابْنِ عَبَّاسٍ رضي الله عنهما قَالَ:
قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ غَدَاةَ الْعَقَبَةِ وَهُوَ عَلَى نَاقَتِهِ: «الْقُطْ لِي حَصًى» فَلَقَطْتُ لَهُ سَبْعَ حَصَيَاتٍ، هُنَّ حَصَى الْخَذْفِ، فَجَعَلَ يَنْفُضُهُنَّ فِي كَفِّهِ وَيَقُولُ: «أَمْثَالَ هَؤُلَاءِ فَارْمُوا» ثُمَّ قَالَ: «أَيُّهَا النَّاسُ، إِيَّاكُمْ وَالْغُلُوَّ فِي الدِّينِ، فَإِنَّما أَهْلَكَ مَنْ كَانَ قَبْلَكُمْ الْغُلُوُّ فِي الدِّينِ».
[صحيح] - [رواه ابن ماجه والنسائي وأحمد] - [سنن ابن ماجه: 3029]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yari iri ku ngamiya yayo ahitwa Al Aqabat mu gitondo yaravuze iti: Ntoragurira utubuye! Nuko nyitoragurira utubuye turindwi duto tungana n'udushaza, nuko itangira kutuzunguza mu kiganza cyayo ivuga iti: "N'ibingana n'utu mu byaha mujye mubyirinda! Irangije iravuga iti: Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!"
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Ibun Madjah na A-Nasa'iy ndetse na Ahmad] - [Sunani Ibun Madjah - 3029]
Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) aragaragaza ko ku munsi w'igitambo ari mu gitondo yari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari ahitwa Djamratul Aqabat, mu mutambagiro wa nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoze; Nuko ayitoragurira utubuye duto turindwi two gutera, kamwe muri two kari gafite ingano ingana n'ishaza, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idupfumbatiza mu kiganza cyayo, iraducugusa, maze iravuga iti: Amabuye angana n'aya mujye muyakoresha mutera kuri Djamarat. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza abantu gukabya no kurengera imbago z'amategeko y'idini, kubera ko byoretse abatubanjirije.