Gushyira mu byiciro: Imyimerere n'imyizerere. .
+ -

عن عمر بن الخطاب رضي الله عنه قال:
بَيْنَمَا نَحْنُ عِنْدَ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ ذَاتَ يَوْمٍ إِذْ طَلَعَ عَلَيْنَا رَجُلٌ شَدِيدُ بَيَاضِ الثِّيَابِ، شَدِيدُ سَوَادِ الشَّعَرِ، لَا يُرَى عَلَيْهِ أَثَرُ السَّفَرِ، وَلَا يَعْرِفُهُ مِنَّا أَحَدٌ، حَتَّى جَلَسَ إِلَى النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَأَسْنَدَ رُكْبَتَيْهِ إِلَى رُكْبَتَيْهِ، وَوَضَعَ كَفَّيْهِ عَلَى فَخِذَيْهِ، وَقَالَ: يَا مُحَمَّدُ، أَخْبِرْنِي عَنِ الْإِسْلَامِ، فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «الْإِسْلَامُ أَنْ تَشْهَدَ أَنْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، وَأَنَّ مُحَمَّدًا رَسُولُ اللهِ، وَتُقِيمَ الصَّلَاةَ، وَتُؤْتِيَ الزَّكَاةَ، وَتَصُومَ رَمَضَانَ، وَتَحُجَّ الْبَيْتَ إِنِ اسْتَطَعْتَ إِلَيْهِ سَبِيلًا» قَالَ: صَدَقْتَ، قَالَ: فَعَجِبْنَا لَهُ، يَسْأَلُهُ وَيُصَدِّقُهُ، قَالَ: فَأَخْبِرْنِي عَنِ الْإِيمَانِ، قَالَ: «أَنْ تُؤْمِنَ بِاللهِ، وَمَلَائِكَتِهِ، وَكُتُبِهِ، وَرُسُلِهِ، وَالْيَوْمِ الْآخِرِ، وَتُؤْمِنَ بِالْقَدَرِ خَيْرِهِ وَشَرِّهِ» قَالَ: صَدَقْتَ، قَالَ: فَأَخْبِرْنِي عَنِ الْإِحْسَانِ، قَالَ: «أَنْ تَعْبُدَ اللهَ كَأَنَّكَ تَرَاهُ، فَإِنْ لَمْ تَكُنْ تَرَاهُ فَإِنَّهُ يَرَاكَ» قَالَ: فَأَخْبِرْنِي عَنِ السَّاعَةِ، قَالَ: «مَا الْمَسْؤُولُ عَنْهَا بِأَعْلَمَ مِنَ السَّائِلِ» قَالَ: فَأَخْبِرْنِي عَنْ أَمَارَتِهَا، قَالَ: «أَنْ تَلِدَ الْأَمَةُ رَبَّتَهَا، وَأَنْ تَرَى الْحُفَاةَ الْعُرَاةَ الْعَالَةَ رِعَاءَ الشَّاءِ يَتَطَاوَلُونَ فِي الْبُنْيَانِ» قَالَ: ثُمَّ انْطَلَقَ، فَلَبِثْتُ مَلِيًّا ثُمَّ قَالَ لِي: «يَا عُمَرُ، أَتَدْرِي مَنِ السَّائِلُ؟» قُلْتُ: اللهُ وَرَسُولُهُ أَعْلَمُ، قَالَ: «فَإِنَّهُ جِبْرِيلُ، أَتَاكُمْ يُعَلِّمُكُمْ دِينَكُمْ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 8]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati:
"Igihe kimwe twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), twaziwe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe cy’uko yari ku rugendo cyamurangwagaho, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y'Imana, arambika ibiganza bye ku bibero byayo, maze arayibwira ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam." Intumwa y’Imana iramusubiza iti "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa y'Imana, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri. (Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana iramusubiza iti: "Ni ukwemera Imana, abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’Imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," aravuga ati: "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Aravuga ati: "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara akanya gato, Intumwa y’Imana irambaza iti: "Yewe Umar! Ese wamenye uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati: "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 8]

Ibisobanuro birambuye.

Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) iratubwira ko Malayika Djibril (Allah amuhundagazeho amahoro) yaje aho abasangirangendo bari bari ari mu ishusho y'umugabo utazwi, no mu buryo yari ameze n'uko yari yambaye imyambaro y'umweru de, n'umusatsi wirabura cyane, nta cyagaragazaga ko ari ku rugendo nk'umunaniro n'ivumbi, n'umusatsi udasokoje, n'imyambaro yanduye, kandi muri bo nta n'umwe wari umuzi. Yasanze bicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko araza yicara imbere yayo nk'uko umunyeshuri yicara imbere ya mwalimu, nuko ayibaza ku buyisilamu, nayo imusubiza imubwira inkingi zabwo eshanu zikubiyemo ubuhamya bw'uko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa yayo, no kwitwararika iswala eshanu, gutanga amaturo ahabwa abayakwiye, gusiba ukwezi kwa Ramadhan, no gukora umutambagiro ariko k'ubishoboye.
Uwari ubajije aravuga ati: Uvuze ukuri! Nuko bitangaza abasangirangendo bibaza ukuntu yabaza nk'utazi igisubizo, hanyuma agasubiza avuga ati: Uvuze ukuri!
Arangije ayibaza ku bijyanye n'ukwemera, imusubiza imubwira inkingi esheshatu z'ukwemera; arizo: Kwemera ko Allah ariho ukemera n'ibisingizo bye, ukaba ariwe uharira ibikorwa nko kurema, ndetse ukamuharira kugaragirwa, ukanemera ko abamalayika baremwe na Allah mu rumuri ari abagaragu bayo bubahitse batajya bamwigomekaho ku itegeko atanze ahubwo bararyubahiriza, ukemera ibitabo Allah yoherereje Intumwa ze bimuturutseho nka Qur'an, Tawurati, Injiili n'ibindi. Ukanemera Intumwa Allah yohereje kwigisha ubutumwa bumuturutseho ngo zibushyitse ku bantu nka Nuhu, Ibrahim, Mussa, Issa, n'uwazisozereje Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ndetse n'izindi ntumwa n'abahanuzi. Ukemera umunsi w'imperuka ukubiyemo ibizaba ku muntu nyuma y'urupfu nk'uko azaba amerewe mu mva ashyinguyemo n'ubuzima azaba abayemo, no kuba umuntu azazurwa nyuma y'urupfu agiye kubarurirwa, maze iherezo rye rikaba mu ijuru cyangwa se mu muriro. Ndetse ukanemera ko Allah yagennye ibintu byose bijyanye n'ubumenyi bwe bwabanje, ndetse n'ubugenge bwe, bikaba byarananditswe ndetse na Allah ashaka ko biba gutyo, kandi bikaba nk'uko yabigennye, akanabirema gutyo. Arangije ayibaza ku bijyanye na Ihsaan, imusubiza ko ari ukugaragira Allah nkaho umureba, utabasha kugera kuri urwo rwego, ukamugaragira wumva ko we akureba. Bityo urwego rwa mbere ari narwo rw'ikirenga ni ukumva ko Allah umureba, naho urwa kabiri ni ukumva ko Allah akubona.
Arangije ayibaza igihe imperuka izabera, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ubwo bumenyi ari Allah wenyine ubufite, bityo nta wundi mu biremwa bye uzi igihe uzabera usibye we gusa, kandi ko ubaza ataba kimwe n'ubazwa.
Arangije ayibaza ibimenyetso bizabanziriza imperuka, imusubiza ko mu bimenyetso byawo ari ubwiyongere bw'abaja bazabyarana na ba sebuja, abana babyaranye nabo, nabo bakaba ba sebuja, cyangwa se kwiyongera ko kwigomeka kw'abana kuri ba nyina bababyara bakabafata nk'abaja babo. No mu bimenyetso byawo kandi ni ukuba mu bihe bya nyuma abashumba b'amatungo n'abakene bazagira ubutunzi bwinshi, maze bakarushanwa kubaka imitamenwa.
Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibwira abasangirangendo ko uwayibazaga ari Malayika Djibril wari waje kwigisha abasangirangendo idini ryabo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Imico myiza yaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yajyaga yicarana n'abasangirangendo bayo, nabo bakicarana nayo.
  2. Biremewe mu mategeko korohera ubaza ibibazo no kumwiyegereza, kugira ngo abaze ibyo ashaka kubaza nta bwoba.
  3. Kugira imyifatire ikwiye imbere ya Mwalimu nkuko Djibril yabigenje aho yaje akicara imbere y'Intumwa y'Imana inyicaro irimo ikinyabupfura n'ubwitonzi.
  4. Kumenya inkingi z'ubuyisilamu eshanu n'iz'ukwemera esheshatu.
  5. Iyo ijambo Isilamu n'ukwemera (Imani) bivuzwe byombi, icyo gihe ijambo Isilamu riba rigamije kuvuga ibikorwa bigaragara, mu gihe ukwemera (Imani) riba rigamije ibikorwa bitagaragara.
  6. Kugaragaza ko idini ririmo inzego zitandukanye: Urwa mbere ni Isilamu, urwa kabiri ni Imani, urwa gatatu ni Ih'saan ari narwo rusumba izindi.
  7. Ubusanzwe ubaza abaza kuko ntacyo aba azi, ndetse no kuba nta bumenyi afite nibyo bimutera kubaza, niyo mpamvu byatangaje abasangirangendo ukuntu Djibril yabaza Intumwa y'Imana, yamara kumusubiza akavuga ati: Uvuze ukuri.
  8. Guhera ku cy'ingenzi kurusha ikindi, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahereye ku buhamya bubiri ari kuvuga inkingi z'ubuyisilamu, n'aho yahereye ku kwemera Allah ari kuvuga ku nkingi z'ukwemera.
  9. Kubaza abamenyi mu byo umuntu atayobewe, agamije kwigisha abandi batari we.
  10. Ubumenyi bw'igihe imperuka izabera buzwi na Allah wenyine.