عَنْ أَبِي الحَوْرَاءِ السَّعْدِيِّ قَالَ: قُلْتُ لِلْحَسَنِ بْنِ عَلِيٍّ رضي الله عنهما: مَا حَفِظْتَ مِنْ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ؟ قَالَ: حَفِظْتُ مِنْ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«دَعْ مَا يَرِيبُكَ إِلَى مَا لاَ يَرِيبُكَ، فَإِنَّ الصِّدْقَ طُمَأْنِينَةٌ، وَإِنَّ الكَذِبَ رِيبَةٌ».
[صحيح] - [رواه الترمذي والنسائي وأحمد] - [سنن الترمذي: 2518]
المزيــد ...
Hadith yakiriwe na Abul Haw'ra-i A-Sa'idiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabwiye Al Hassan Ibun Ally (Imana imwishimire we na se) nti: Ni ibihe wafashe mu mutwe ubikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)? Nuko aravuga ati: Nafashe mu mutwe ibyo nakuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bikurikira:
"Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho ukore ibyo udashidikanyaho, kubera ko kuvuga ukuri bitanga ituze, no kuvuga ibinyoma bitera gushidikanya."
[Hadithi y'impamo] - - [Sunani A-Tirmidhiy - 2518]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kureka kuvuga no gukora ibyo umuntu ashidikanyaho ko bibujijwe cyangwa se bitabujijwe, niba bizira cyangwa se bitazira, umuntu agakora ibyo adashidikanyaho yemera neza ibyiza byabyo no kuba byemewe, kubera ko umutima ubigiriraho ituze n'amahoro, n'ibyo umuntu ashidikanyaho bitera impagarara mu mutima we ndetse n'imihangayiko.