+ -

عن بعض أزواج النبي صلى الله عليه وسلم عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«مَنْ أَتَى عَرَّافًا فَسَأَلَهُ عَنْ شَيْءٍ لَمْ تُقْبَلْ لَهُ صَلَاةٌ أَرْبَعِينَ لَيْلَةً».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kuri umwe mu bagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswala ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!"

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iraburira abantu kutajya ku mupfumu n'umuntu uragura, n'utera inzuzi ndetse n'abandi nkabo bavuga ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara babanje kugira ibyo bifashisha, kandi ko kujya kumubaza kuri ibyo, bihagije kuba byaba impamvu y'uko yimwa ibihembo by'iswalat akoze mu minsi mirongo ine, mu rwego rwo kumuhanira icyo cyaha gikuru yakoze.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni ikizira kuraguza no kujya mu bapfumu ugamije kugira ibyo ubabaza mu bumenyi bw'ibitagaragara.
  2. Umuntu ashobora kwimwa ingororano z'ibikorwa byiza yakoze mu rwego rwo kumuhana ku cyaha yakoze.
  3. Mu bivugwa muri iyi Hadithi haninjiramo ubundi buryo bw'uburaguzi nk'ibyo bita gusoma ibiri mu kiganza cyangwa se mu gikombe ukabwira umuntu ibizamubaho ntabwo byemewe kujya kureba abakora ibintu nk'ibi nubwo waba ubitewe n'amatsiko kubera ko ibi byose ni uburaguzi n'ubupfumu kandi ababikora baba bagaragaza ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara.
  4. Ibi niba ari igihano cy'uwagiye ku mupfumu, byaba bimeze bite ku muntu ubikora??
  5. Iswalat z'iminsi mirongo ine urazikora ntubihemberwe ariko ntabwo wemerewe kuzisubiramo kubera ko zitakiriwe.