+ -

عن ابن عباس رضي الله عنهما قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«من اقتبَسَ علْمًا مِنَ النُّجُومِ اقْتبَسَ شُعبَة مِن السِّحرِ، زادَ ما زادَ».

[صحيح] - [رواه أبو داود وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 3905]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umuntu wize ubumenyi bw'iby'inyenyeri, azaba yize bumwe mu bumenyi bw'uburozi, na buri uko ubwongereye niko aba yongera kwiga uburozi."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 3905]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu wize ubumenyi bw'inyenyeri, n'imigendekere yazo no kuboneka kwazo no kubura kwazo akabihuza n'ibibera ku isi nk'urupfu cyangwa se ubuzima cyangwa se uburwayi by'umuntu runaka n'ibindi mu bijyanye n'ibizaba mu gihe kizaza, uwo muntu aba yize kimwe mu bigize uburozi, kandi na buri uko umuntu akomeje kubyiga niko aba yiga ibijyanye n'uburozi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. Ikinya Azeri Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni ikizira gukoresha ibijyanye n'inyenyeri usobanura ibizaba mu gihe kizaza, kubera ko ibi ari bimwe mu kwigamba kumenya ubumenyi bw'ibyihishe.
  2. Ubumenyi bw'ibijyanye n'inyenyeri bugambiriye kumenya ibitagaragara ni ikizira ndetse ni na bumwe mu bwoko bw'uburozi buhabanye n'ukwemera nyako (Tawhidi), bitandukanye no kumenya inyenyeri n'ibyerekezo byazo cyangwa se ushaka kumenya aho werekera usali (Qiblat) cyangwa se kumenya ibihe n'amezi, kuko ubu bwo buremewe.
  3. Buri uko umuntu yongereye ubu bumenyi bw'ibijyanye n'inyenyeri, aba ari kongera ubumenyi bw'ibijyanye n'uburozi.
  4. Ubusanzwe inyenyeri zifite akamaro ko mu ngeri eshatu Allah yavuze mu gitabo cye gitagatifu: Ni umutako w'ikirere, n'ibimenyetso biyobora abantu, n'ibishashi byo gutera za shitani (amajini yigometse).