عَنْ عُثْمَانَ بْنِ أَبِي الْعَاصِ الثَّقَفِيِّ رضي الله عنه أَنَّهُ شَكَا إِلَى رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ وَجَعًا يَجِدُهُ فِي جَسَدِهِ مُنْذُ أَسْلَمَ، فَقَالَ لَهُ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«ضَعْ يَدَكَ عَلَى الَّذِي تَأَلَّمَ مِنْ جَسَدِكَ، وَقُلْ بِاسْمِ اللهِ ثَلَاثًا، وَقُلْ سَبْعَ مَرَّاتٍ أَعُوذُ بِاللهِ وَقُدْرَتِهِ مِنْ شَرِّ مَا أَجِدُ وَأُحَاذِرُ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2202]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Uthman Ibun Abil Aswi A-Thaqafiy (Imana imwishimire) yavuze ko yatakiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) uburibwe yari afite mu mubiri we kuva yaba umuyisilamu, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti:
"Shyira ukuboko kwawe aho ufite uburibwe, maze uvuge inshuro eshatu uti: BISMILLAH: Ku izina rya Allah, nurangiza uvuge inshuro zirindwi uti: AUDHU BILLAHI WA QUD'RATIHI MIN SHARI MA ADJIDU WA UHADHIRU: Nikinze kuri Allah no ku bushobozi bwe ngo andinde ububi bw'ububabare mfite ndetse n'ibyo ntinya."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2202]
Uth'man Ibun Abil Aswi (Imana imwishimire) yagize uburibwe bwendaga kumwivugana, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iza kumusura, imwigisha ubusabe buzatuma Allah amukiza ubwo bubabare, ari byo gushyira ukuboko kwe aho ari kumva uburibwe yarangiza akavuga ati: Ku izina rya Allah inshuro eshatu, hanyuma akavuga inshuro zirindwi ngo: Nikinze kuri Allah no ku bushobozi bwe ngo ankize ububabare mfite ndetse n'ibyo ntinya ko byazambaho, cyangwa se kuba ubu burwayi bwakomeza n'uburibwe bugakwira umubiri wose.