+ -

عن عقبة بن عامر رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«أَحَقُّ الشُّرُوطِ أَنْ تُوفُوا بِهِ مَا اسْتَحْلَلْتُمْ بِهِ الْفُرُوجَ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 2721]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi, ni ayazirura kugirana imibonano n'abagore."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 2721]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi ari ya yandi yatumye abantu bazirurirwa abagore babo; ayo nayo akaba ari amabwiriza yemewe umugore asaba ko yubahiriza mu gihe cy'amasezerano yo gushyingiranwa.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko kubahiriza amabwiriza n'amasezerano buri wese yemereye mugenzi we kuzubahiriza hagati y'abashakanye, cyeretse ya yandi aziririza ibiziruye cyangwa se akazirura ibiziririje.
  2. Kubahiriza ayo mabwiriza n'amasezerano yo mu gushyingiranwa niyo arusha ayandi gukomera, kuko niyo azirura imibonano hagati y'abashyingiranywe.
  3. Urwego rukomeye gushyingiranwa bifite mu idini ry'ubuyisilamu, aho byashimangiye ko ari ngombwa kubahiriza amasezerano yatangiwemo.