عَنْ عَلِيٍّ رضي الله عنه:
أَنَّ فَاطِمَةَ رَضيَ اللهُ عنْها أَتَتِ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ تَشْكُو إِلَيْهِ مَا تَلْقَى فِي يَدِهَا مِنَ الرَّحَى، وَبَلَغَهَا أَنَّهُ جَاءَهُ رَقِيقٌ، فَلَمْ تُصَادِفْهُ، فَذَكَرَتْ ذَلِكَ لِعَائِشَةَ، فَلَمَّا جَاءَ أَخْبَرَتْهُ عَائِشَةُ، قَالَ: فَجَاءَنَا وَقَدْ أَخَذْنَا مَضَاجِعَنَا، فَذَهَبْنَا نَقُومُ، فَقَالَ: «عَلَى مَكَانِكُمَا» فَجَاءَ فَقَعَدَ بَيْنِي وَبَيْنَهَا، حَتَّى وَجَدْتُ بَرْدَ قَدَمَيْهِ عَلَى بَطْنِي، فَقَالَ: «أَلاَ أَدُلُّكُمَا عَلَى خَيْرٍ مِمَّا سَأَلْتُمَا؟ إِذَا أَخَذْتُمَا مَضَاجِعَكُمَا -أَوْ أَوَيْتُمَا إِلَى فِرَاشِكُمَا- فَسَبِّحَا ثَلاَثًا وَثَلاَثِينَ، وَاحْمَدَا ثَلاَثًا وَثَلاَثِينَ، وَكَبِّرَا أَرْبَعًا وَثَلاَثِينَ، فَهُوَ خَيْرٌ لَكُمَا مِنْ خَادِمٍ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 5361]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ally (Imana imwishimire) yavuze ko:
Fatwimat (Imana imwishimire) yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ayiregera amabavu aterwa n'urusyo igihe ari gusya ayisaba umukozi, ariko ntiyayihasanga ahubwo ahasanga Aishat arabimubwira, Intumwa y'Imana igarutse Aishat arabiyibwira, Ally aravuga ati: Nuko iza kutureba isanga turi kwitegura kuryama, dushaka kubyuka, iratubwira iti: Muhame aho muri, nuko iraza yicara hagati yanjye na Fatwimat, kugeza ubwo numvise ibirenge byayo bikonje ku nda yanjye, nuko iravuga iti: Ese mbereke ibyiza biruta ibyo mwasabye? NIba mugiye kuryama- cyanwga se mumaze kubugeramo, mujye mutagatifuza Allah (Subhanallah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumusingize (Alhamdulillah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumukuze (Allah Akbar) inshuro mirongo itatu n'enye, ibi nibyo byiza kuri mwe kuruta umukozi mwashakaga."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 5361]
Fatwimat (Imana imwishimire) umukobwa w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayitakiye amabavu aterwa no gusya ku rusyo, ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayizaniraga imbohe zo ku rugamba, Fatwimat yagiye kuyireba ayisaba umwe muri bo kugira ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo, ariko asanga Intumwa y'Imana ntayihari, ahubwo asanga Aishat (Imana imwishimire) arabimubwira. Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahindukiraga, Aishat yayibwiye ko Fatwimat yaje agira ngo ayisabe umukozi wo kumufasha. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ijya kwa Fatwimat na Ally (Imana ibishimire bombi) mu rugo rwabo, isanga baryamye bitegura gusinzira, yicara hagati yabo kugeza ubwo Ally yumvise ubukonje bw'ibirenge byayo ku nda ye, maze irababwira iti: Ese mbigishe ibyiza biruta ibyo mwansabaga byo kubaha umukozi? Barayisubiza bati: Yego! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Nimuba mugiye kuryama mu ijoro, mujye mukuza Allah muvuga muti: (Allah Akbar) inshuro mirongo itatu n'enye, ibi nibyo byiza kuri mwe kuruta umukozi mwashakaga, mumutagatifuze muvuga muti: (Subhanallah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, munamusingize muvuga muti: (Alhamdulillah) inshuro mirongo itatu n'eshatu; Ayo magambo yo gusingiza Allah niyo meza kuruta uwo mukozi musaba.