عن عبد الله بن مسعود رضي الله عنه قال: سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«إنَّ الرُّقَى والتَمائِمَ والتِّوَلَةَ شِرْكٌ».
[صحيح] - [رواه أبو داود وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 3883]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ati:
"Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 3883]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ibikorwa iyo ubikoze biba ari ibangikanyamana; muri byo:
Icya mbere: Imitongero: Ni amagambo abantu b'injiji bakoresha bavuga ko bari kuvura abantu ariko akaba akubiyemo ibangikanyamana.
Icya kabiri: Amahirizi n'ibindi nkabyo, bambika abana n'amatungo n'ibindi bemera ko bibarinda ikibi ndetse n'ishyari.
Icya gatatu: Inzaratsi: Ni ibikorwa umwe mu bashakanye akora agamije kwikundisha kuri mugenzi we.
Ibi bintu bitatu bibarwa mu ibangikanyamana, kubera ko ari ukugira ikintu ko ari yo mpamvu, kandi atari yo mpamvu yemewe n'amategeko ifite gihamya, nta n'ubwo ari impamvu ifatika yumvikana ifite gihamya mu bintu bibaho mu buzima cyangwa se byabayeho. Naho impamvu zemewe n'amategeko ni nko gusoma Qur'an, naho izifatika ni nko kunywa imiti nabwo byizewe ko ivura, ibi byombi biremewe ariko ukemera ko byo ari impamvu, naho kugirirwa umumaro cyangwa ingaruka n'ubwo buvuzi bigengwa na Allah.