+ -

عن عمرو بن شُعيب عن أبيه عن جدِّه قال: قال رسولُ الله صلى الله عليه وسلم:
«مُرُوا أولادكمِ بالصلاةِ وهم أبناءُ سبعِ سِنينَ، واضرِبوهم عليها وهم أبناءُ عَشرٍ، وفرِّقوا بينهم في المَضاجِعِ».

[حسن] - [رواه أبو داود] - [سنن أبي داود: 495]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Shuayib nawe ayikuye kuri se nawe ayikuye kuri sekuru yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo.

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawudi] - [Sunani Abu Dawudi - 495]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umubyeyi w'umugabo akwiye gutoza abana be baba abahungu cyangwa se abakobwa iswalat igihe bagejeje imyaka irindwi, ndetse akanabigisha ibyo bacyeneye kugira ngo bayikore nk'uko bikwiye. Hanyuma baba bagejeje imyaka icumi, akarushaho akabakubitira kudusali, kandi akanabatandukanya mu buryamo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwigisha abana kuva bakiri bato amategeko y'idini, no mu y'ingenzi cyane harimo iswalat.
  2. Kubakubita biba ari mu rwego rwo kubatoza no kubakebura, ntabwo ari mu rwego rwo kubahana; bityo no kubakubita bijyana n'uko bari.
  3. Uburyo amategeko yitaye ku kubungabunga icyubahiro cy'abantu n'uburyo yafunze inzira iyo ari yo yose ishobora kujyana abantu mu bwangizi.