+ -

عن بريدة بن الحصيب رضي الله عنه أنه قال:
بَكِّرُوا بِصَلَاةِ الْعَصْرِ، فَإِنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ: «مَنْ تَرَكَ صَلَاةَ الْعَصْرِ فَقَدْ حَبِطَ عَمَلُهُ».

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 553]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Buraydat Ibun Al Huswayb (Imana imwishimire) yaravuze ati:
"Mujye mwihutira gukora iswalat yo ku gicamunsi (Al Asr), kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzareka gusali iswala yo ku gicamunsi (Al Asr) ibikorwa bye bizaba imfabusa!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 553]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza umuntu ucyereza Swalatul Asr ku bushake ntayisarire ku gihe cyayo, kandi ko ubikoze atyo ibikorwa bye biba imfabusa ntibigire icyo bimumarira.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. Ikinya Azeri Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kwitwararika iswalat ya Al Asr, igakorerwa mu gihe cyayo cya mbere ndetse no kwihutira kuyikora.
  2. Ibihano bihambaye kuri wa wundi ureka gusali iswalat yo ku gicamunsi (Swalatul Asr), ndetse no kuyikereza ibihano byabyo birakomeye kuruta gukereza indi itari yo, kubera ko ari yo swalat yo hagati yavuzwe ku buryo bw'umwihariko mu mvugo ya Allah igira iti: {Mujye muhozaho iswalat (z’itegeko), by’umwihariko iswalat yo hagati (al Aswir)... [Al Baqarat; 238].