+ -

عن أنس بن مالك رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«مَنْ نَسِيَ صَلَاةً فَلْيُصَلِّ إِذَا ذَكَرَهَا، لَا كَفَّارَةَ لَهَا إِلَّا ذَلِكَ: {وَأَقِمِ الصَّلاةَ لِذِكْرِي} [طه: 14]».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 597]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo: {... Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswalat kugira ngo unyibuke.} [Twaha: 14]

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 597]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu wibagiwe iswalat y'itegeko kugeza ubwo igihe cyayo kirangiye, agomba kwihutira kuyishyura igihe ayibukiye, kubera ko nta cyakuraho icyo cyaha yakoze cyo kuyireka usibye kuyikora igihe ayibukiye. Allah mu gitabo cye gitagatifu yaravuze ati: {Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswalat kugira ngo unyibuke.} [Twaha: 14]; bisobanuye ngo jya usenga iswala wibagiwe igihe uyibutse.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragaza agaciro k'iswalat no kutayitesha agaciro mu kuyikora no kuyishyura.
  2. Ntibyemewe gucyereza iswalat ku gihe cyayo ku bushake nta mpamvu.
  3. Ni itegeko ku muntu wibagiwe iswalat kuyishyura igihe ayibutse, no ku muntu wari uryamye igihe akangutse.
  4. Ni itegeko kwishyura iswalat ako kanya kabone n'iyo byaba mu bihe bibujijwe gukoramo iswalat.