+ -

عَنْ ‌مَحْمُودِ بْنِ لَبِيدٍ رضي الله عنه:
أَنَّ ‌عُثْمَانَ بْنَ عَفَّانَ أَرَادَ بِنَاءَ الْمَسْجِدِ فَكَرِهَ النَّاسُ ذَلِكَ، وَأَحَبُّوا أَنْ يَدَعَهُ عَلَى هَيْئَتِهِ، فَقَالَ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ: «مَنْ بَنَى مَسْجِدًا لِلهِ بَنَى اللهُ لَهُ فِي الْجَنَّةِ مِثْلَهُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Mahmud Ibun Labid (Imana imwishimire) yavuze ko:
Uth'man Ibun Afan yashatse kuvugurura umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), abantu ntibabyishimira ahubwo bahitamo ko yawurekera uko uri, nuko arababwira ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzubaka umusigiti kubera Allah, Allah azamwubakira umeze nkawo mu ijuru."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Uth'man Ibun Afan (Imana imwishimire) yashatse kuvugurura umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu buryo bwiza buruta ubwo wari wubatswemo, abantu barabyanga, kubera ko byagaragara nko guhindura uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yawusize. Kubera ko wari wubakishije amatafari, usakaje ibishishwa by'itende, Uthman ashaka kuwubakisha amabuye n'ibindi bikoresho bigezweho, ababwira ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzubaka umusigiti agamije gushaka kwishimirwa na Allah atagamije gukorera ijisho no gushimwa n'abantu, Allah azamugororera ibimeze nkabyo, aho azamwubakira ingoro mu ijuru.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kubaka imisigiti n'agaciro kabyo.
  2. Kwagura umusigiti no kuwuvugurura nabyo byinjira muri ibi byiza byo kubaka umusigiti.
  3. Agaciro ko kwegurira Allah Nyir'ubutagatifu ibikorwa byose.