+ -

عَنْ ‌أَبِي قَتَادَةَ السَّلَمِيِّ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا دَخَلَ أَحَدُكُمُ الْمَسْجِدَ فَلْيَرْكَعْ رَكْعَتَيْنِ قَبْلَ أَنْ يَجْلِسَ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 444]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Qatadat A-Salamiy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ati:
"Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti, ajye asali raka ebyiri mbere y'uko yicara."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 444]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza umuntu wese ugeze ku musigiti akawinjiramo igihe icyo ari cyo cyose, no ku mpamvu iyo ari yo yose, ko agomba kubanza gusali raka ebyiri mbere y'uko yicara. Izo raka ebyiri nizo zitwa izo "Gusuhuza umusigiti (Tahiyyatul Masjid)."

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyiza byo gusali raka ebyiri mu rwego rwo gusuhuza umusigiti mbere y'uko wicara.
  2. Iri tegeko rirareba wa wundi ushatse kwicara, ariko uwinjiye mu musigiti agasohoka ataricara, ntabwo iri tegeko rimureba.
  3. Iyo umuntu yinjiye mu musigiti agasanga abantu bari gusali akifatanya nabo, icyo gihe biba bimuhagirije ntibiba bikiri ngombwa ko asali za raka ebyiri.