+ -

عن عثمان بن عفان رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«مَنْ تَوَضَّأَ فَأَحْسَنَ الْوُضُوءَ خَرَجَتْ خَطَايَاهُ مِنْ جَسَدِهِ حَتَّى تَخْرُجَ مِنْ تَحْتِ أَظْفَارِهِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 245]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Uth'man Ibun Afan (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 245]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu wisukuye (Udhu) akitwararika uko ikorwa yubahiriza imigenzo yayo n'imyifatire yayo, biba impamvu y'uko ababarirwa ibyaha bye, kugeza n'aho ibyaba biri mu nzara ze zaba iz'intoki cyangwa se z'amano bimuvuyeho.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. Ikinya Azeri Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kwiga isuku n'imigenzo yayo ndetse n'imyifatire ikwiye kukuranga igihe uri kuyikora, ndetse no kubishyira mu bikorwa.
  2. Ibyiza byo gukora isuku, kandi ko ari impamvu yo gukurirwaho ibyaha bito bito, naho ibyaha bikuru bikuru byo ugomba kubyicuza (Tawbat).
  3. Kugira ngo ukurirweho ibyaha ugomba gutunganya isuku (Udhu) neza, ukayikora ntacyo wangije muri yo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigaragaje.
  4. Kubabarirwa ibyaha kwavuzwe muri Hadithi gushingiye ku kubanza kwirinda ibyaha bikuru no kubyicuza. Allah aragira ati: {Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzabababarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru).} [A-Nisa-i: 31]