عَنْ كَعْبِ بْنِ عُجْرَةَ رضي الله عنه عَنْ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مُعَقِّبَاتٌ لَا يَخِيبُ قَائِلُهُنَّ -أَوْ فَاعِلُهُنَّ- دُبُرَ كُلِّ صَلَاةٍ مَكْتُوبَةٍ، ثَلَاثٌ وَثَلَاثُونَ تَسْبِيحَةً، وَثَلَاثٌ وَثَلَاثُونَ تَحْمِيدَةً، وَأَرْبَعٌ وَثَلَاثُونَ تَكْبِيرَةً».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 596]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ka'ab Ibun Udj'rat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 596]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amagambo yifashishwa mu gusingiza Allah, umuntu uyavuze ntashobora kwicuza, ahubwo arayahemberwa, kandi amwe muri yo avugwa nyuma y'ayandi, ndetse akanavugwa nyuma y'iswalat z'itegeko; ayo magambo ni:
"SUBHANALLAH: Ubutagatifu ni ubwa Allah" inshuro mirongo itatu n'eshatu; bisobanuye gutagatifuza Allah no kumutandukanya n'inenge iyo ari yo yose.
WAL HAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, inshuro mirongo itatu n'eshatu; ni ugusingiza Allah ibisingizo byuzuye kandi bitunganye bivanzemo n'urukundo ndetse n'icyubahiro.
na "ALLAH AKBAR: Allah asumba byose", inshuro mirongo itatu n'enye; bityo Allah niwe usumba byose, kandi uhambaye ndetse wubahitse kuruta icyo ari cyo cyose.