Urutonde rwa Hadith.

Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi
عربي الإنجليزية الأوردية
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo umuntu yinjiye mu rugo rwe, agasingiza Allah igihe yinjiye, n'igihe agiye kurya, Shitani (Shaytwani) ibwira abambari bayo iti: Uyu munsi nta buryamo muhafite, ndetse nta n'ifunguro rya nijoro
عربي الإنجليزية الأوردية
Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye
عربي الإنجليزية الأوردية
Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire
عربي الإنجليزية الأوردية
Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye
عربي الإنجليزية الأوردية
Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye
عربي الإنجليزية الأوردية
Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!
عربي الإنجليزية الأوردية