Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira imiterere ya Shitani n'uburyo idahwema guhangana n'umuntu ushaka kubyuka ngo akore iswalat yo mu ijoro cyangwa se iya mu gitondo.
Iyo rero umwemeramana agiye kuryama Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu rye.
Iyo abyutse agasingiza Allah Nyir'ubutagatifu, ntiyiumvire ibishuko bya Shitani, ipfundo rya mbere rirapfunduka.
Iyo akomerejeho agatawaza ipfundo rya kabiri rirapfunduka. .
Iyo ahagurutse agasali ipfundo rya gatatu rirapfunduka, maze akaramukana imbaraga akamererwa neza, anejejwe n'uko Allah yamushoboje gukora ibikorwa byo kumwumvira, afite inkuru nziza y'ingororano Allah yamusezeranyije ndetse no kumubabarira, n'ayo mapfundo ya Shitani yakize, iyo bitagenze gutyo aramukana umunabi afite n'ubunebwe bwo gukora ibyiza, atishimye, kubera ko aba akiboshywe n'ayo mapfundo ya Shitani, ndetse no kuba ari kure no kuba bugufi na Allah Nyir'impuhwe.
Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.
Shitani igihe cyose iharanira kwitambika umuntu kugira ngo imubuze kumvira Allah, kandi nta n'ikindi cyarokora umuntu Shitani usibye gusaba inkunga Allah Nyir'ubutagatifu, no gukora impamvu zose zo kumwirinda.
Gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu ndetse no kumugaragira byongerera umuntu imbaraga muri we, no kumva akanyamuneza muri we, bikirukana ubunebwe no gucika intege, bigakuraho imihangayiko no guhagarika umutima, kuko byirukana Shitani kandi biri mu byo Shitani yifashisha yoshya umuntu.
Umwemeramana anezezwa n'uko Allah yamushoboje gukora ibikorwa byo kumwumvira, ndetse anagira agahinda igihe yadohotse gukora ibikorwa bimugeza ku kuzamurwa mu ntera no kuba umuntu utunganye.
Kuzindara no kudohoka gukora ibikorwa byo kumvira Allah ni bimwe mu bikorwa bya Shitani no gutakira umuntu ibibi.
Ibi bintu bitatu- gusingiza Allah, gutawaza, no gusali byirukana Shitani.
Kuba Shitani ipfundika ipfundo mu irugu ry'umwihariko, nuko ari ho hantu h'imbaraga, iyo ihapfunditse ipfundo rero bituma yigarurira umuntu, ndetse ikanamwongerera ibitotsi.
Umumenyi Ibun Hadjar Al As'qalaniy yaravuze ati: Kuvuga ijoro mu mvugo igira iti: Ufite ijoro ryose iramire, hari hagamijwe kuvuga ibitotsi bya nijoro.
Umumenyi Ibun Hadjar Al As'qalaniy yaravuze ati: Nta magambo yo gusingiza Allah yihariye yavuzwe hano, ahubwo ayo ari yo yose abarwa mu magambo yo gusingiza Allah aremewe, haninjiramo gusoma Qur'an, gusoma Hadith y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kwiga ubumenyi bw'idini. Kandi ubusabe buza ku isonga kuruta ubu bwose bwavuzwe ni amagambo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yavuze iti: Umuntu uzajya kuryama mu ijoro maze akavuga ati: (LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR, AL HAMDULILLAH, WA SUBHANALLAH, WALA ILAHA ILA LLAHU WALLAHU AKBAR, WALA HAWULA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, afite ubwami no gushimwa kandi niwe ufite ubushobozi kuri buri icyo ari cyo cyose. Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, n'ubutagatifu ni ubwa Allah, kandi nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye we, Allah asumba byose. Nta bubasha cyangwa se ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah. Yarangiza akavuga ati: ALLAHUMA GHFIR LII: Mana Nyagasani mbabarira, cyangwa sea kagira ubundi busabe asaba burakirwa. iyo atawaje iswalat ye irakirwa.) Yakiriwe na Bukhariy.
Ibisobanuro.:Icyongereza.Iki UrduIcyesipanyole.Ikindoneziya.IkiuyighuriIkibengaliIgifaransa.IgiturikiyaIbisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya.Ikibosiniya.IkinyasinihaliIbisobanuro mu rurimi rw'igihindi.IgishinwaIgiperisiIkinyaviyetinamu.IgitagalogiIgikurude.Igihawusa.Igiporutigali.IkimalayalamuIgiteluguIgiswahiliIkidagiIgipashutoIkinyasimisiIkinyasuwediIgiholandiIkigujaratiIgikirigiziIkinepali.IkinyaromaniyaIgihongariالموريIgikanada.Ikinya Ukereniالجورجيةالمقدونية
+Ibisobanuro birambuye.+Icyongereza.+Iki Urdu+Icyesipanyole.+Ikindoneziya.+Ikiuyighuri+Ikibengali+Igifaransa.+Igiturikiya+Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya.+Ikibosiniya.+Ikinyasinihali+Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi.+Igishinwa+Igiperisi+Ikinyaviyetinamu.+Igitagalogi+Igikurude.+Igihawusa.+Igiporutigali.+Ikimalayalamu+Igitelugu+Igiswahili+Ikidagi+Igipashuto+Ikinyasimisi+Ikinyasuwedi+Igiholandi+Ikigujarati+Igikirigizi+Ikinepali.+Ikinyaromaniya+Igihongari+الموري+Igikanada.+Ikinya Ukereni+الجورجية+المقدونية