+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ:
كَانَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَسِيرُ فِي طَرِيقِ مَكَّةَ، فَمَرَّ عَلَى جَبَلٍ يُقَالُ لَهُ جُمْدَانُ، فَقَالَ: «سِيرُوا هَذَا جُمْدَانُ، سَبَقَ الْمُفَرِّدُونَ» قَالُوا: وَمَا الْمُفَرِّدُونَ يَا رَسُولَ اللهِ؟ قَالَ: «الذَّاكِرُونَ اللهَ كَثِيرًا وَالذَّاكِرَاتُ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2676]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari irimo igenda mu nzira i Maka, inyura ku musozi bita Djumdani, maze iravuga iti: Nimukomeze mugende uyu musozi ni Djumdanu, Al Mufaraduna babatanze" Nuko barayibaza bati:Al Mufaraduna ni bantu ki, yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa irabasubiza iti: Ni abasingiza Allah kenshi b'abagabo n'ab'abagore."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2676]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje urwego abasingiza Allah kenshi bariho, kandi ko ari abantu b'umwihariko banatanze abandi kugera mu nzego z'ikirenga mu ijuru ryuje inema, kugeza ubwo yanabagereranyije n'umusozi wa Djumdani ufite umwihariko aho utameze nk'iyindi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni byiza gusingiza Allah kenshi no kumwibuka, kuko abazarusha abandi ku munsi w'imperuka bazaba babarusha ibikorwa byo kumvira Allah, no kumuharira ibikorwa.
  2. Gusingiza Allah bikorwa ku rurimi gusa, cyangwa se ku mutima gusa, cyangwa se ku rurimi no ku mutima icyarimwe, uru rukaba ari narwo rwego ruruta izindi.
  3. Amwe mu magambo yemewe yo gusingiza Allah akoreshwa mu gihe runaka, ni nk'akoresha mu gitondo na nimugoroba, na nyuma y'iswalat z'itegeko ndetse n'ahandi.
  4. Imam A-Nawawiy yaravuze ati: Zirikana ko agaciro ko gusingiza Allah atari ukuvuga aya magambo: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), ALHAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) n'andi nkayo, ahubwo buri wese ukora kubera Allah aba asingiza Allah Nyir'ubutagatifu.
  5. Gusingiza Allah ni imwe mu mpamvu zo gushikama; Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: {Yemwe abemeye! Nimusakirana n'agatsiko (k’umwanzi) mujye mushikama, munasingize Allah kenshi kugira ngo mube mwagera ku ntsinzi.} [Al Anfal: 45].
  6. Aho abasangiza Allah n'umusozi wa Djumdana bihurira nuko uyu musozi ufite umwihariko wo kuba uri wonyine kandi witaruye iyindi, ni nk'uko abasingiza Allah Nyir'ubutagatifu bameze. Kubera ko umuntu w'umwihariko ni wa wundi wiherereye n'umutima we cyangwa se ururimi rwe agasingiza Nyagasani we kabone n'iyo yaba ari mu bandi; ndetse agafatirana igihe ari wenyine atari kumwe n'abandi. Ahandi byenda guhurira nuko gusingiza Allah ari imwe mu mpamvu zo gushikama ku idini nk'uko imisozi nayo iba ishikame mu butaka, cyangwa se ari mu rwego rwo kurushanwa mu byiza hano mu isi no ku munsi w'imperuka, kubera uko umuntu wajyaga mu rugendo avuye i Makat agiye i Madinat akagera ahitwa Djumdana, cyabaga ari ikimenyetso cy'uko agiye kugera i Makat, kandi awabaga ahageze yabaga yatanze abandi. Ni nk'uko usingiza Allah Nyir'ubutagatifu aba yatanze abandi kubera gusingiza kwe kenshi Allah Nyir'ubutagatifu. Allah niwe Mumenyi uhebuje.