+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«رَغِمَ أَنْفُ، ثُمَّ رَغِمَ أَنْفُ، ثُمَّ رَغِمَ أَنْفُ»، قِيلَ: مَنْ؟ يَا رَسُولَ اللهِ قَالَ: «مَنْ أَدْرَكَ أَبَوَيْهِ عِنْدَ الْكِبَرِ، أَحَدَهُمَا أَوْ كِلَيْهِمَا فَلَمْ يَدْخُلِ الْجَنَّةَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2551]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Afite ikimwaro, afite ikimwaro, afite ikimwaro", nuko barayibaza bati: Uwo ni nde yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Uzaba afite ababyeyi be bakuze, cyangwa se umwe muri bo, cyangwa se bombi, bagapfa batamwinjije ijuru.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2551]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabiye ikimwaro n'igihombo, ibisubiramo inshuro eshatu! Nuko barayibaza bati: Uwo ni inde uri gusabira igihombo yewe Ntumwa y'Imana?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Uzasanga ababyeyi be bombi, cyangwa se umwe muri bo bakiriho, ntibabe impamvu yo kwinjira mu ijuru; kubera kutabagirira neza no kubasuzugura.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugirira neza ababyeyi ni itegeko kandi ni imwe mu mpamvu zo kuzinjira mu ijuru, by'umwihariko igihe bageze mu zabukuru, nta ntege bagifite.
  2. Gusuzugura ababyeyi ni kimwe mu byaha bikuru.