+ -

عَنْ جَابِرِ بْنِ عَبْدِ اللهِ رضي الله عنهما أَنَّهُ سَمِعَ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«إِذَا دَخَلَ الرَّجُلُ بَيْتَهُ، فَذَكَرَ اللهَ عِنْدَ دُخُولِهِ وَعِنْدَ طَعَامِهِ، قَالَ الشَّيْطَانُ: لَا مَبِيتَ لَكُمْ، وَلَا عَشَاءَ، وَإِذَا دَخَلَ، فَلَمْ يَذْكُرِ اللهَ عِنْدَ دُخُولِهِ، قَالَ الشَّيْطَانُ: أَدْرَكْتُمُ الْمَبِيتَ، وَإِذَا لَمْ يَذْكُرِ اللهَ عِنْدَ طَعَامِهِ، قَالَ: أَدْرَكْتُمُ الْمَبِيتَ وَالْعَشَاءَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2018]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Iyo umuntu yinjiye mu rugo rwe, agasingiza Allah igihe yinjiye, n'igihe agiye kurya, Shitani (Shaytwani) ibwira abambari bayo iti: Uyu munsi nta buryamo muhafite, ndetse nta n'ifunguro rya nijoro. N'iyo yinjiye ntasingize Allah igihe yinjiye, Shitani ibwira abambari bayo iti: Mubonye uburyamo, n'iyo adasingije Allah agiye kurya, Shitani iravuga iti: Mubonye uburyamo n'ifunguro rya nijoro."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2018]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse gusingiza Allah twinjiye mu nzu ndetse mbere yo kugira ibyo kurya dufata, inatubwira ko iyo dusingije Allah tuvuga tuti: BISMILLAH: Ku izina rya Allah igihe twinjiye, n'igihe dutangiye kurya, Shitani ibwira abambari bayo iti: Nta buryamo uyu munsi mufite hano habe n'amafunguro, kubera ko Nyir'iyi nzu yikinze kuri Allah yifashishije kumusingiza. Naho iyo umuntu yinjiye iwe, ntasingize Allah, nta namusingize igihe agiye gufata amafunguro, Shitani ibwira abambari bayo iti: Mubonye uburyamo n'amafunguro y'ijoro muri iyi nzu.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni byiza gusingiza Allah mu gihe twinjiye mu rugo, n'igihe tugiye kurya, kubera ko Shaytwani arara mu mazu, akanarya ku mafunguro y'abantu batasingije Allah Nyir'ubutagatifu.
  2. Shitani igenzura mwene Adamu mu bikorwa bye n'imyitwarire ye no mu bikorwa bye byose, iyo azindaye ntasingize Allah Shitani iramwigarurira.
  3. Gusingiza Allah byirukana Shitani.
  4. Buri Shitani igira abambari, n'abayoboke, n'abakunzi bishimira imvugo ye ndetse bakanakurikiza amategeko ye.