+ -

عن عبد الله بن عمرو بن العاص رضي الله عنهما عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«الْكَبَائِرُ: الْإِشْرَاكُ بِاللهِ، وَعُقُوقُ الْوَالِدَيْنِ، وَقَتْلُ النَّفْسِ، وَالْيَمِينُ الْغَمُوسُ».

[صحيح] - [رواه البخاري]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ibyaha bikuru ni: Ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi bombi, no kwica inzirakarengane, n'indahiro irindimurira nyirayo mu muriro."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibyaha bikuru, bikaba ari bya bindi uwabikoze yateganyirijwe ibihano bihambaye hano ku isi cyangwa se ku munsi w'imperuka.
Ikibanziriza ibindi ni Ibangikanyamana: Ari byo bisobanuye gufata bumwe mu bwoko bw'amasengesho ukabukorera undi utari Allah, cyangwa se kureshyeshya Allah n'uwo ari we wese mu bintu by'umwihariko kuri Allah gusa, mu kuba ari we mana wenyine, cyangwa se mu bikorwa yihariye wenyine, cyangwa se mu mazina ye matagatifu n'ibisingizo bye byuzuye.
Icya kabiri muri byo: Ni ugusuzugura ababyeyi ari byo bisobanuye kubakorera icyo ari cyo cyose cyababangamira, cyaba mu mvugo cyangwa se ibikorwa, no kureka kubakorera ineza ubagomba
Icya gatatu muri byo: Ni ukwica inzirakarengane bitari mu kuri, nko kwica umuntu mu mahugu n'ubugome.
Icya kane muri byo: Ni indahiro irindimurira nyirayo mu muriro; ni indahiro ikozwe mu binyoma kandi ubikoze abizi ko abeshya; yiswe gutyo kubera ko ishyira nyirayo mu byaha cyangwa se mu muriro.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Indahiro irindimurira nyirayo mu muriro nta cyiru igira, kubera ububi bwayo, ahubwo ni ngombwa kwicuza.
  2. Kuvuga ibi byaha bine muri iyi Hadithi ihambaye nuko ari byo bikomeye kuruta ibisigaye, ntabwo ari uko ari byo byonyine gusa.
  3. Ibyaha birimo amoko abiri: Hari ibikuru n'ibito; ibikuru ni icyo ari cyo cyose mu byaha cyateganyirijwe igihano ku isi nk'ibihano cyangwa se umuvumo cyangwa se isezerano ku munsi w'imperuka ryo kuzajya mu muriro. Kandi ko ibyaha bikuru birutanwa, bimwe muri byo birakomeye kuruta ibindi ku bijyanye n'uko biziririjwe, naho ibyaha bito ni ibyaha bitarimo ibikuru.