1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Ivugabutumwa n'ubugenzuzi bw'sihyirwa mu bikorwa ry'amategeko y'idini.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama

عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيِّ رضي الله عنه أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِنَّ مِنْ أَعْظَمِ الجِهَادِ كَلِمَةَ عَدْلٍ عِنْدَ سُلْطَانٍ جَائِرٍ».

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama."

حسن لغيره Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad Sunani A-Tirmidhiy - 2174

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bintu bihambaye kandi bifite umumaro mu moko yo guharanira inzira ya Allah harimo ijambo ry'ukuri ritabogama imbere y'umutegetsi cyangwa se umuyobozi w'umunyamahugu, kubera ko ari ugushyira mu bikorwa kimwe mu biranga kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi, byaba mu mvugo cyangwa se inyandiko cyangwa se igikorwa cyangwa se n'ibindi byatuma inyungu rusange zigerwaho, n'ibibi bikigizwayo.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi ni kimwe mu bigize guharanira inzira ya Allah (Djihadi).
  2. Kugira inama umuyobozi ni imwe muri Djihadi zikomeye, ariko bikoranwa ubumenyi n'ubushishozi no kudahubuka.
  3. Al Khatwabiy yaravuze ati: Impamvu byabazwe nka Djihadi iruta izindi, nuko umuntu urwanyije umwanzi, aba ari hagati y'ibintu bibiri kwiringira no kugira ubwoba, atazi niba azabona intsinzi cyangwa se atazayibona. Kandi umutegetsi aba afite ububasha mu kuboko kwe, iyo avuze ukuri agategeka ibyiza, aba ashobora guhura n'ingaruka, akiteza korama. Ari nabyo byatumye ibi biba ari bwo buryo bwa Djihadi bwiza kuruta ubundi mu rwego rwo kurwanya ubwoba. Binavugwa ko: Iyi yabaye Djihadi nziza, kubera ko umutegetsi aramutse akurikije ibyo uwo umubwiye ijambo ritabogama amubwiye, inyungu zaba nyinshi ndetse zikagera no ku bantu benshi.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

52 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية