عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيِّ رضي الله عنه أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِنَّ مِنْ أَعْظَمِ الجِهَادِ كَلِمَةَ عَدْلٍ عِنْدَ سُلْطَانٍ جَائِرٍ».
[حسن لغيره] - [رواه أبو داود والترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 2174]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama."
- [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2174]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bintu bihambaye kandi bifite umumaro mu moko yo guharanira inzira ya Allah harimo ijambo ry'ukuri ritabogama imbere y'umutegetsi cyangwa se umuyobozi w'umunyamahugu, kubera ko ari ugushyira mu bikorwa kimwe mu biranga kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi, byaba mu mvugo cyangwa se inyandiko cyangwa se igikorwa cyangwa se n'ibindi byatuma inyungu rusange zigerwaho, n'ibibi bikigizwayo.