عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرٍو رضي الله عنهما قال: قال رَسولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَرْبَعٌ مَنْ كُنَّ فِيهِ كَانَ مُنَافِقًا، وَإِنْ كَانَتْ خَصْلَةٌ مِنْهُنَّ فِيهِ كَانَتْ فِيهِ خَصْلَةٌ مِنَ النِّفَاقِ حَتَّى يَدَعَهَا: مَنْ إِذَا حَدَّثَ كَذَبَ، وإِذَا وَعَدَ أَخْلَفَ، وإذَا خَاصَمَ فَجَرَ، وَإِذَا عَاهَدَ غَدَرَ».
[صحيح] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية: 48]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya yuzuye, N'uzagira kimwe muri byo azaba afite kimwe mu biranga indyarya kugeza akiretse: Iyo yizewe arahemuka, yavuga akabeshya, yatanga isezerano akaryica, yanatongana akandagaza .(akarengera amahame y'ubutabera n'imico myiza).
[Hadithi y'impamo] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية - 48]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu kugaragarwaho n'ibintu bine, kuko iyo biteraniye ku muyisilamu aba ameze kimwe n'indyarya; ibi ni kuri wa wundi bigaragaraho, naho uwo bitagaragaraho ntabarwa muri aba; ibyo bintu ni:
Icya mbere: Iyo aganira agambirira kubeshya ntabe umunyakuri mu magambo ye.
Icya kabiri: Iyo atanze isezerano ntaryubahiriza, ahemukira uwo barigiranye.
Icya gatatu: Iyo asezeranye ntabyubahiriza.
Icya kane: Iyo agiranye intonganya n'amakimbirane n'undi uwo ari we wese ararengera mu buryo bukomeye, akanyuranya n'ukuri, ndetse akanashaka kumwihinduka, akavuga ibinyoma n'ibindi bitari ukuri.
Uburyarya rero ni ukugaragaza ibitandukanye n'ibyo utagaragaza. Ibi rero bigaragarira kuri wawundi ugaragarwaho n'ibi bintu bine by'umwihariko kuwo baganira, bagiranye isezerano, umwizeye, n'uwo bashyamiranye cyangwa se n'uwo basezeranye; ntabwo ari ukubera ko ari indyarya mu buyisilamu ngo abugaragaze ariko ahishe ubuhakanyi. N'ugaragaweho na kimwe muri ibi bintu bine, aba aranzwe na kimwe mu biranga indyarya kugeza igihe abirekeye.