Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنْ أَبِي بُرْدَةَ، عَنْ أَبِيهِ أَبِي مُوسَى الأَشْعَريِّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ:
أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ بَعَثَهُ إِلَى اليَمَنِ، فَسَأَلَهُ عَنْ أَشْرِبَةٍ تُصْنَعُ بِهَا، فَقَالَ: وَمَا هِيَ؟، قَالَ: «البِتْعُ وَالمِزْرُ»، فَقِيلَ لِأَبِي بُرْدَةَ: مَا البِتْعُ؟ قَالَ: نَبِيذُ العَسَلِ، وَالمِزْرُ: نَبِيذُ الشَّعِيرِ، فَقَالَ: «كُلُّ مُسْكِرٍ حَرَامٌ» خرجه البخاري. وَخَرَّجَهُ مُسْلِمٌ وَلَفْظُهُ: قَالَ: بَعَثَنِي رَسُولُ اَلله أَنَا وَمُعَاذٌ إِلَى اَليَمَنِ، فَقُلْتُ: يَا رَسُولُ اَللَّهِ! إِنَّ شَرَابًا يُصْنَعُ بِأَرْضِنَا يُقَال لَهُ: المِزَرُ مِنَ الشَّعِيرِ، وَشَرَابٌ يُقَالُ لَهُ: البِتْعُ مِنَ العَسَلِ، فَقَالَ: «كُلُّ مُسْكِرٍ حَرَامٌ». وَفِي رِوَايَةٍ لِمُسْلِمٍ: «فَقَالَ: كُلُّ مَا أَسْكَرَ عَنِ الصَّلَاةِ فَهُوَ حَرَامٌ». وَفِي رِوَايَةٍ لَهُ: «وَكَانَ رَسُولُ الله قَدْ أُعْطِيَ جَوَامِعَ الكَلِمِ بِخَوَاتِمِهِ، فَقَالَ: أَنْهَى عَنْ كُلِّ مُسْكِرٍ أَسْكَرَ عَنْ الصَّلَاةِ».

[صحيح] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية: 46]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Burdat nawe ayikuye kuri se ari we Abu Musa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamwohereje ahitwa Yemeni, maze ayibaza ku byerekeranye n'ibyengwamo ibinyobwa byaho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ni ibihe? Arayibwira ati: Ni ibyitwa Al Bit'u n'ibyitwa Al Miz'ru! Abu Burdat baramubaza bati: Al Bit'u ni iki? Arababwira ati: Ni inzoga yengwa mu buki, naho Al Miz'ru ni inzoga yengwa mu ngano; nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Buri gisindisha cyose kiba ari ikizira!" Yakiriwe na Bukhari.

-

Ibisobanuro birambuye.

Abu Musa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) iravuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamwohereje ahitwa Yemeni, nuko imubaza ku byerekeranye n'ibyengwamo byaho inzoga niba ziziririjwe, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusobanuza ibyo ari byo; Nuko Abu Musa (Imana imwishimire) arayibwira ati: Ni ibyitwa Al Bit'u byengwa mu buki, na Al Mizru byengwa mu ngano; nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe kuvuga macye ariko akubiyemo ubutumwa bwinshi iramubwira iti: "Buri gisindisha cyose ni ikizira."

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyengwa ni amazi bafata bakayashyiramo itende cyangwa se ubuki cyangwa se ingano n'ibindi, bigatuma bihindura uburyohe n'icyanga cyabyo, hari n'ubwo bihinduka nyuma yaho inzoga ubwo bikaba bibaye ibisindisha.
  2. Iyi Hadith ni ishingiro mu kuziririza ibisindisha byose nk'inzoga, urumogi n'ibindi.
  3. Agaciro ko kuba umuyisilamu yabaza ibyo acyeneye.
  4. Mu ntangiriro inzoga yari iziririjwe ku bantu baje gusali, ubwo umwe mu bimukira b'i Madinat yaje aje gusali atangira gusoma abicuritse, maze Allah amanura imvugo ye igira iti: {Yemwe abemeye! Ntimukegere isengesho mwasinze[1] kugeza igihe musobanukiwe ibyo muvuga (mugaruye ubwenge)...} [A-Nisa'i: 43]; icyo gihe uhamagarira abantu gusali yajyaga avuga ati: Ntimwegere iswalat mwasinze. Nyuma Allah aza kuyiziririza mu buryo bwa burundu mu mvugo ye igira iti: {Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, kugaragira ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke. 90 Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi, akanababuza kwibuka Allah ndetse no gusali. None se ubwo ntimukwiye kubireka? [Al Maidat: 90, 91]
  5. Allah Nyir'ubutagatifu yaziririje inzoga kubera ingaruka zayo n'ibibi byayo bihambaye.
  6. Impamvu yo kuziririzwa ni ukubera gusindisha; n'iyo yaba ari umutobe ariko usindisha uba uziririjwe, ariko iyo udasindisha uba wemewe kunywebwa.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.