عَنْ أَبِي مُحَمَّدٍ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرِو بْنِ العَاصِ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا، قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لَا يُؤْمِنُ أَحَدُكُمْ حَتَّى يَكُونَ هَوَاهُ تَبَعًا لِمَا جِئْتُ بِهِ».
[قال النووي: حديث صحيح] - [رويناه في كتاب الحجة بإسناد صحيح] - [الأربعون النووية: 41]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Muhamad Abdullah Ibun Am'ri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwe muri mwe ntaragira ukwemera cyeretse igihe ibyifuzo bye bigendera munsi y'ibyo nazanye".
-
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu adashobora kuba umwemeramana ufite ukwemera kuzuye ategetswe, cyeretse urukundo rwe rushingiye ku byo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje kwigisha nk'amategeko, no kwitandukanya n'ibyo yabujije n'ibindi, bityo agakunda ibyo yategetse akanga ibyo yabujije.