Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَة رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ رَسُول اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إنَّ اللَّهَ تَعَالَى قَالَ: مَنْ عَادَى لِي وَلِيًّا فَقْد آذَنْتُهُ بِالحَرْبِ، وَمَا تَقَرَّبَ إلَيَّ عَبْدِي بِشَيْءٍ أَحَبَّ إلَيَّ مِمَّا افْتَرَضْتُ عَلَيْهِ، وما يَزَالُ عَبْدِي يَتَقَرَّبُ إلَيَّ بِالنَّوَافِلِ حَتَّى أُحِبَّهُ، فَإِذَا أَحْبَبْتُهُ كُنْتُ سَمْعَهُ الَّذِي يَسْمَعُ بِهِ، وَبَصَرَهُ الَّذِي يُبْصِرُ بِهِ، وَيَدَهُ الَّتِي يَبْطِشُ بِهَا، وَرِجْلَهُ الَّتِي يَمْشِي بِهَا، وَإِنْ سَأَلَنِي لَأُعْطِيَنَّهُ، وَلَئِنْ اسْتَعَاذَنِي لَأُعِيذَنَّهُ».

[صحيح] - [رواه البخاري] - [الأربعون النووية: 38]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, uwo mutangarije intambara hagati yanjye nawe; kandi nta gihe umugaragu wanjye yanyiyegereza akora igikorwa cyaruta gukora ibyo namutegetse n'igihe cyose akomeje kunyiyegereza akora ibikorwa by'umugereka bigera igihe nkamukunda; iyo mukunze mubera amatwi yumvisha, n'amaso arebesha, n'amaboko akoresha, n'amaguru agendesha, n'iyo hari icyo ansabye ndakimuha, n'iyo ansabye ngomba kumurinda."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [الأربعون النووية - 38]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi mvugo ntagatifu iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati: Uzabangamira umwe mu bakunzi banjye akamubuza amahoro akamurakaza, akamugirira urwango, azirikane ko mutangarije urwango hagati yanjye nawe. Umukunzi wa Allah ni umwemeramana umutinya, kandi kubera ikigero cy'ukwemera Imana no kuyitinya umuntu agira ni nacyo kigero cy'urukundo Allah amugirira. Kandi nta kintu umuyisilamu yakora cyamwegereza Nyagasani we ngo Allah abe yagikunda kuruta gukora ibyo yamutegetse mu kumwumvira no kureka ibyo yamuziririje. Kandi igihe cyose umuyisilamu akomeje kumwiyegereza akora ibikorwa by'umugereka byiyongera ku by'itegeko, bigeraho Allah nawe akamukunda! Iyo amukunze Allah amutera inkunga muri byose by'umwihariko mu ngingo enye z'umubiri: Amushoboza kumva, ntagire ibindi yumva usibye ibishimisha Allah. Amushoboza kureba, ntagire ibindi areba usibye ibyo Allah akunda ndetse anishimira. Amushoboza ku maboko ye, ntagire ibindi akora uretse ibyo Allah yishimira. Amushoboza amaguru ye, ntagire ahandi ayagendesha usibye mu bishimisha Allah, ntagire ahandi ajya usibye mu byiza. Hamwe n'ibyo byose, iyo asabye Allah ikintu arakimuha, ubusabe bwe bukakirwa; n'iyo yikinze kuri Allah ngo agire icyo amurinda, Allah aramurinda akamukiza ibyo atinya.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Iyi Hadith ni imwe mu zo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakuye kwa Nyagasani wayo, ari zo zitwa Hadith Al Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ari zo zisobanuye ko imvugo zazo n'ibisobanuro byazo byaturutse kwa Allah, usibye ko zo zidafite umwihariko nk'uwa Qur'an itandukaniyeho n'ibindi, nko kuba kuyisoma ari kimwe mu bikorwa by'amasengesho (Ibadat), no kuyisoma wabanje gukora isuku (Twaharat), no kuba yarategeye abantu kuzana ikimeze nkayo kandi ikaba ari igitangaza, ndetse n'ibindi.
  2. Kubuza kubangamira abakunzi ba Allah, no gushishikariza kubakunda, no kwemera agaciro kabo.
  3. Gutegeka kwanga abanzi ba Allah, no kuziririza kubakunda.
  4. Uzigamba ko ari umukunzi wa Allah ariko adakurikiza amategeko ye, uwo azaba ari umubeshyi mu byo avuga.
  5. Gukundwa na Allah bigerwaho ari uko abantu bakoze ibyo bategetswe, bakareka ibyo babujijwe.
  6. Zimwe mu mpamvu zo kuba umugaragu yakundwa na Allah, ndetse akakira n'ubusabe bwe ni ugukora ibikorwa by'umugereka nyuma y'uko amaze gukora iby'itegeko, no kureka ibyo yamubujije.
  7. Kugaragaza ko abakunzi ba Allah ari abantu bubahitse, n'uburyo bafite urwego ruhambaye.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري Igitaliyani. Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.