عَنْ ابْنِ عَبَّاسٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا عَنْ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فِيمَا يَرْوِي عَنْ رَبِّهِ تَبَارَكَ وَتَعَالَى، قَالَ:
«إنَّ اللهَ كَتَبَ الحَسَنَاتِ وَالسَّيِّئَاتِ، ثُمَّ بَيَّنَ ذَلِكَ، فَمَنْ هَمَّ بِحَسَنَةٍ فَلَمْ يَعْمَلْهَا؛ كَتَبَهَا اللهُ عِنْدَهُ حَسَنَةً كَامِلَةً، وَإِنْ هَمَّ بِهَا فَعَمِلَهَا؛ كَتَبَهَا اللهُ عِنْدَهُ عَشْرَ حَسَنَاتٍ إلَى سَبْعِمِائَةِ ضِعْفٍ إلَى أَضْعَافٍ كَثِيرَةٍ، وَإِنْ هَمَّ بِسَيِّئَةٍ فَلَمْ يَعْمَلْهَا؛ كَتَبَهَا اللهُ عِنْدَهُ حَسَنَةً كَامِلَةً، وَإِنْ هَمَّ بِهَا فَعَمِلَهَا؛ كَتَبَهَا اللهُ سَيِّئَةً وَاحِدَةً».
[صحيح] - [رواه البخاري ومسلم في صحيحيهما بهذه الحروف] - [الأربعون النووية: 37]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yakuye kwa Nyagasani wayo Nyir'ubutagatifu yaravuze ati:
"Mu by'ukuri Allah yanditse ibyiza n'ibibi, nyuma arangije arabisobanura uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah amwandikira icyiza mu buryo bwuzuye, n'iyo agambiriye icyo cyiza akagikora, Allah amwandikira ibyiza icumi kugera ku nshuro magana arindwi cyangwa izirenzeho; n'iyo agambiriye gukora ikibi ntagikore, Allah amwandikira icyiza kimwe mu buryo bwuzuye, yakigambirira akagikora Allah amwandikira ikibi kimwe."
[Hadithi y'impamo] - [رواه البخاري ومسلم في صحيحيهما بهذه الحروف] - [الأربعون النووية - 37]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah yamaze kugena ibyiza ndetse n'ibibi, arangije yereka abamalayika babiri abishinze uko bazajya babyandika:
Uzajya agambirira gukora igikorwa cyiza ko bazajya bamwandikira icyo gikorwa cyiza kimwe kabone n'iyo atagikora. Ariko iyo agikoze agikubirwamo ingororano nyinshi zishobora kugera kuri magana arindwi ndetse zikarengaho, bitewe n'umutima yagikoranye no kucyegurira kwe Allah no kuba gifitiye umumaro n'abandi n'ibindi.
N'ugambiriye gukora igikorwa kibi, hanyuma akareka kugikora kubera Allah yandikirwa icyiza; n'iyo akiretse kubera kukiburira umwanya nta nakore impamvu zikimugezaho ntacyo yandikirwa, n'iyo kandi akiretse kubera ko atagishoboye, yandikirwa uwo mugambi we, kandi n'iyo ashoboye kugikora yandikirwa ikibi kimwe gusa.