عَن ابنِ عباسٍ رضي الله عنهما أنَّ رسولَ اللهِ صلي الله عليه وسلم قال:
«لَو يُعطَى النّاسُ بدَعواهُم لادَّعَى رِجالٌ أموالَ قَومٍ ودِماءَهُم، لَكِنَّ البَيِّنَةَ على المُدَّعِى، واليَمينَ على مَن أنكَرَ».
[حسن] - [رواه البيهقي، وغيره هكذا، وبعضه في الصحيحين] - [الأربعون النووية: 33]
المزيــد ...
Imvugo yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Iyo abantu baza kuba babona ibintu hashingiwe ku byo bibwira, abantu bari kujya bafata imitungo y'abandi n'ubuzima bwabo bakabyiyitirira, ariko ibishingirwaho n'ibimenyetso k'ushinja, n'indahiro k'umuntu uhakana ibyo ashinjwa."
[Hadithi nziza] - [رواه البيهقي وغيره هكذا وبعضه في الصحيحين] - [الأربعون النووية - 33]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo abantu baza kuba bahabwa hashingiwe ku byo bavuga (imbere y'ubucamanza) bidafitiwe gihamya, abantu bamwe bari kujya bigabiza imitungo n'amaraso by'abandi (bababeshyera), ahubwo igishingirwaho ni gihamya n'ibimenyetso bitangwa n'urega, naho uhakana agakoresha indahiro.