عَنْ أَبِي سَعِيدٍ سَعْدِ بْنِ مَالِكِ بْنِ سِنَانٍ الخُدْرِيّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا ضَرَرَ وَلَا ضِرَارَ».
[حسن] - [رواه ابن ماجه، والدارقطني، وغيرهما مسندًا] - [الأربعون النووية: 32]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Said Sa'ad Ibun Malik Ibun Sinani Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze Iti:
"Ntimukabangame cyangwa ngo mubangamire abandi."
-
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari itegeko gukumira icyabangamira abandi uko cyaba kimeze kose, n'uko cyaba kigaragara kose ku muntu ku giti cye no ku bandi; niyo mpamvu nta n'umwe wemerewe kwigirira nabi cyangwa se ngo abikorere abandi. Nta n'ubwo kandi byemewe ko yakitura ikibi yakorewe, kubera ko ikibi ntigikurwaho n'ikibi cyeretse igihe cyo kwihorera (nko kwica uwishe) nabwo hatabayemo kurengera.