Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنْ أَبِي سَعِيدٍ سَعْدِ بْنِ مَالِكِ بْنِ سِنَانٍ الخُدْرِيّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا ضَرَرَ وَلَا ضِرَارَ».

[حسن] - [رواه ابن ماجه، والدارقطني، وغيرهما مسندًا] - [الأربعون النووية: 32]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Said Sa'ad Ibun Malik Ibun Sinani Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze Iti:
"Ntimukabangame cyangwa ngo mubangamire abandi."

[Hadithi nziza] - [رواه ابن ماجه والدارقطني وغيرهما مسندًا] - [الأربعون النووية - 32]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari itegeko gukumira icyabangamira abandi uko cyaba kimeze kose, n'uko cyaba kigaragara kose ku muntu ku giti cye no ku bandi; niyo mpamvu nta n'umwe wemerewe kwigirira nabi cyangwa se ngo abikorere abandi. Nta n'ubwo kandi byemewe ko yakitura ikibi yakorewe, kubera ko ikibi ntigikurwaho n'ikibi cyeretse igihe cyo kwihorera (nko kwica uwishe) nabwo hatabayemo kurengera.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza kwihorera birenze ibyo wakorewe.
  2. Allah ntiyategetse abagaragu be ibibagiraho ingaruka mbi.
  3. Iyi Hadith ni ishingiro mu kuziririza kubangamirana, mu mvugo cyangwa se mu bikorwa cyangwa se kureka.
  4. Mu mategeko y'idini avuga ko: Ikibangamye gikurwaho", kubera ko amategeko atemera kubangama, ndetse ntanemere kubangamirana.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.