عَنْ مُعَاذِ بْنِ جَبَلٍ رَضِيَ اللهُ عَنْهُ قَالَ: قُلْت يَا رَسُولَ اللَّهِ! أَخْبِرْنِي بِعَمَلٍ يُدْخِلُنِي الجَنَّةَ وَيُبَاعِدْنِي مِنْ النَّارِ، قَالَ:
«لَقَدْ سَأَلْتَ عَنْ عَظِيمٍ، وَإِنَّهُ لَيَسِيرٌ عَلَى مَنْ يَسَّرَهُ اللَّهُ عَلَيْهِ: تَعْبُدُ اللَّهَ لَا تُشْرِكُ بِهِ شَيْئًا، وَتُقِيمُ الصَّلَاةَ، وَتُؤْتِي الزَّكَاةَ، وَتَصُومُ رَمَضَانَ، وَتَحُجُّ البَيْتَ، ثُمَّ قَالَ: أَلَا أَدُلُّكَ عَلَى أَبْوَابِ الخَيْرِ، الصَّوْمُ جُنَّةٌ، وَالصَّدَقَةُ تُطْفِئُ الْخَطِيئَةَ كَمَا يُطْفِئُ المَاءُ النَّارَ، وَصَلَاةُ الرَّجُلِ مِنْ جَوْفِ اللَّيْلِ، ثُمَّ تَلَا: {تَتَجَافَى جُنُوبُهُمْ عَنِ الْمَضَاجِعِ} حَتَّى {بَلَغَ يَعْمَلُونَ}، ثُمَّ قَالَ: أَلَا أُخْبِرُك بِرَأْسِ الأَمْرِ وَعَمُودِهِ وَذِرْوَةِ سَنَامِهِ، فَقُلْتُ: بَلَى يَا رَسُولَ اللَّهِ، قَالَ: رَأْسُ الأَمْرِ الإِسْلَامُ، وَعَمُودُهُ الصَّلَاةُ، وَذِرْوَةُ سَنَامِهِ الجِهَادُ، ثُمَّ قَالَ: أَلَا أُخْبِرُك بِمِلَاكِ ذَلِكَ كُلِّهِ، فقُلْت: بَلَى يَا رَسُولَ اللَّه! فَأَخَذَ بِلِسَانِهِ وَقَالَ: كُفَّ عَلَيْك هَذَا، قُلْت: يَا نَبِيَّ اللَّهِ! وَإِنَّا لَمُؤَاخَذُونَ بِمَا نَتَكَلَّمُ بِهِ، فَقَالَ: ثَكِلَتْكَ أُمُّكَ وَهَلْ يَكُبُّ النَّاسَ عَلَى وُجُوهِهِمْ أَوْ قَالَ عَلَى مَنَاخِرِهِمْ إلَّا حَصَائِدُ أَلسِنَتِهِمْ»!
[صحيح] - [رواه الترمذي] - [الأربعون النووية: 29]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Mu'adhi Ibun Djabal (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mbwira igikorwa nakora kikazanyinjiza mu ijuru, ndetse kikananshyira kure y'umuriro? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti:
"Ubajije ikintu gihambaye, ariko kuri wa wundi Allah yorohereje kiroroshye: Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'ikindi icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat, utange amaturo, usibe igisibo cya Ramadhan, ukore umutambagiro ku ngoro ya Allah ntagatifu; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Ese nkwereke imiryango y'ibyiza? Gusiba ni urukingo, no gutanga ituro bizimya icyaha nkuko amazi azimya umuriro, n'iswalat umuntu asayi mu ijoro ry'icuraburindi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibasomera umurongo wa Quran ugira uti: {Begura imbavu zabo mu buryamo bwabo} kugeza igeze ahavuga hati: {z'ibyo bakora}. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije imbaza iti: Ese nkubwire ikintu gihatse ibindi, n'inkingi yacyo n'icyatuma gikwira ahantu hose? Ikintu gihatse ibindi ni ubuyisilamu, n'inkingi yabwo ni iswalat n'icyatuma bukwira ahantu hose ni uguharanira inzira ya Allah! Hanyuma irangije irambaza iti: Ese nkubwire igihatse ibyo byose? Ndayisubiza nti: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko ifata ururimi rwayo iravuga iti: Jya urinda iki! Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese Tuzahanirwa ibyo tuvuga? Iransubiza iti: Sigaho, ucyeka ko hari ikindi kizarundumurira abantu benshi mu muriro bagwirirana ku buranga bwabo cyangwa se intugu zabo uretse umusaruro w'ibyo indimi zabo zavuze?!
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhiy] - [الأربعون النووية - 29]
Mu'adh (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu rugendo, nuko umunsi umwe turi kugenda nisanga ndi bugufi yayo, ndayibwira nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mbwira igikorwa kimwe nakora kikazanyijiza ijuru, ndetse kikazantandukanya n'umuriro, nuko iransubiza iti: Umbajije ikintu gihambaye ariko kiroroshye kuwo Allah yacyorohereje; jya ushyira mu ngiro amategeko y'ubuyisilamu:
Irya mbere: Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose,
Irya kabiri: Uhozeho iswalat eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro: Irya mu gitondo, ku manywa, ku gicamunsi, izuba rirenze, n'iryo mu ijoro wubahiriza ibisabwa byose.
Irya gatatu: utange amaturo y'itegeko, nayo ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah by'itegeko, muri buri mutungo wujuje ibipimo byagenwe n'amategeko, ahabwa abantu runaka bagenwe.
Irya kane: Usibe igisibo cya Ramadwan, ureka kurya no kunywa n'ibindi byatuma usiburuka, ukabikora ufite umugambi wo kwiyegereza Allah, uhereye umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.
Irya gatanu: Ukore umutambagiro mutagatifu i Makat, ahakorerwa amasengesho n'imihango runaka mu rwego rwo kwiyegereza Allah.
Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iramubwira iti: Ese nkubwire imiryango y'ibyiza?? Wubahiriza biriya by'itegeko ndetse unakora iby'imigereka?
Icya mbere: Igisibo cy'umugereka ni urukingo, kuko kibuza ugikoze kugwa mu byaha, kigaca intege umubiri, n'irari.
Icya kabiri: Ituro rizimya icyaha nyuma yo kugikora kikavaho.
Icya gatatu: Iswalat umuntu asaye mu gicuku mu gice cya gatatu cya nyuma cy'ijoro, nuko irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: "Bubura imbavu zabo mu buryamo}, basali, basingiza Allah, basoma Qur'an, basaba Allah {bamutinya kandi baniringiye impuhwe ze kandi no mu byo twabahaye bakuramo ibyo batanga; nta n'umwe wamenya ibyo bahishiwe binezeza ku munsi w'imperuka, ndetse no mu ijuru n'ingabire ziririmo, ibyo bizaba ari ingororano z'ibyo bakoze."
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Ese nkubwire igihatse ibindi n'inkingi ya mwamba yabyo, ndetse n'agasongero kabyo?
Mua'dh (Imana imwishimrie) arayisubiza ati: Yego Yewe Ntumwa y'Imana!
Nuko iravuga iti: Agasongera ka byose ni ubuyisilamu aribwo bukubiyemo ubuhamya bubiri, ari nabwo shingiro ry'ukwemera k'umuntu. N'inkingi yabwo ya mwamba ni iswalat, bityo nta buyisilamu nta swala, nkuko nta nzu yabaho idafite inkingi, bityo uzasali ukwemera kwe kuzakomera kandi kwiyongere. N'agasongero kabwo no gukomera kwabwo? Ni ukurwana ku rugamba uharanira inzira ya Allah, ukoresha imbaraga zawe zose mu guhashya abanzi babwo, kugira ngo idini rya Allah abe ari ryo ryogera.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije irambwira iti: Ese nkwereke igihatse ibyo byose? Nuko ifata ururimi rwayo iravuga iti: Uzabuze iki kuvuga ibitakureba. Hanyuma Mu'adh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese Allah azaduhanira ibyo tuvuga?
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Sigaho yewe Mu'adh! Ese wagize ngo hari ikindi kizarundumirira abantu benshi mu muriro bagwirirana, usibye umusaruro w'ibyo bavuga n'indimi zabo nk'ubuhakanyi, ubukozi bw'ibibi, gutukana, gusebanya, guhemana, no kubeshyera abandi ndetse n'ibindi?