عَنْ أَبِي نَجِيحٍ العِرْبَاضِ بْنِ سَارِيَةَ رضي الله عنه قَالَ: وَعَظَنَا رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ مَوْعِظَةً وَجِلَتْ مِنْهَا القُلُوبُ، وَذَرَفَتْ مِنْهَا العُيُونُ، فَقُلْنَا: يَا رَسُولَ اللهِ! كَأَنَّهَا مَوْعِظَةُ مُوَدِّعٍ؛ فَأَوْصِنَا، قَالَ:
«أُوصِيكُمْ بِتَقْوَى اللَّهِ، وَالسَّمْعِ وَالطَّاعَةِ، وَإِنْ تَأَمَّرَ عَلَيْكُمْ عَبْدٌ، فَإِنَّهُ مَنْ يَعِشْ مِنْكُمْ بَعْدِي فَسَيَرَى اخْتِلَافًا كَثِيرًا، فَعَلَيْكُمْ بِسُنَّتِي وَسُنَّةِ الخُلَفَاءِ الرَّاشِدِينَ المَهْدِيينَ، عَضُّوا عَلَيْهَا بِالنَّوَاجِذِ، وَإِيَّاكُمْ وَمُحْدَثَاتِ الأُمُورِ؛ فَإِنَّ كُلَّ بِدْعَةٍ ضَلَالَةٌ».
[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي] - [الأربعون النووية: 28]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Nadjih Al Ir'badw Ibun Sariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaduhaye inyigisho zatumye imitima yacu ikangarana, ndetse n'amaso yacu azengamo amarira, maze turavuga tuti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ko zimeze nk'inyigisho zo gusezera ni izihe mpanuro waduha? Nuko irabasubiza iti:
"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri, muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka n'ibihimbano, kubera ko buri gihimbano cyose ari ubuyobe."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy] - [الأربعون النووية - 28]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye inyigisho abasangirangendo bayo zikora ku mutima zatumye imitima ikangarana, n'amaso akazengamo amarira, nuko barayibwira bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho ko zimeze nk'izo gusezera kuko babonye ko bidasanzwe mu nyigisho yari isanzwe ibaha, nuko bayisaba inama bazitwararika nyuma yayo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mbagiriye inama yo gutinya Allah Nyir'ubutagatifu, mukora ibyo yategetse, mureka ibyo yabujije. No kumva no kumvira abayobozi, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu cyangwa se undi uwo ari we wese uciriritse muri mwe, ntimuzareke kumwubaha no kumwumvira, mu rwego rwo gutinya ko byateza impagarara, kubera ko uzabaho muri mwe igihe azabona ukunyuranya no kutavuga rumwe kenshi. Nyuma ibagaragariza ibyo bakora ngo bave muri ibyo bigeragezo; ni ukwitwararika imigenzo ye, n'imigenzo y'abasigire be bari barayobotse ndetse bakayobora abandi nyuma ye ari bo: Abubakar A-Swidiq, Umar Ibun Al Khatwab, Uthman Ibun Afan, Ally Ibun Abi Twalib (Imana ibishimire bose). No kubifatisha ibijigo mubyitwararika. Yanababujije kandi ibintu by'ibyaduka mu idini kuko buri cyaduka ari ubuyobe.