+ -

عن المقدام بن معدِيْكَرِب رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«أَلَا هَلْ عَسَى رَجُلٌ يَبْلُغُهُ الْحَدِيثُ عَنِّي وَهُوَ مُتَّكِئٌ عَلَى أَرِيكَتِهِ فَيَقُولُ: بَيْنَنَا وَبَيْنَكُمْ كِتَابُ اللهِ، فَمَا وَجَدْنَا فِيهِ حَلَالًا اسْتَحْلَلْنَاهُ، وَمَا وَجَدْنَا فِيهِ حَرَامًا حَرَّمْنَاهُ، وَإِنَّ مَا حَرَّمَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَمَا حَرَّمَ اللهُ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي وابن ماجه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Maadiy Karib (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine); ibyo dusanzemo byaziruye tukaba ari byo tuzirura, n'ibyo dusanzemo byaziririje tukaba ari byo tuziririza? Nyamara ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo n'ubundi Allah yaziririje."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Ibun Madjah.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibihe byasohoye aho usanga itsinda mu bantu ryicaye, ndetse umwe muri ryo yegamye mu mifariso y'iwe, yamenya Hadithi yaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akavuga ati: Icyadukiranura hagati yacu namwe ni Qur'an Ntagatifu yonyine iraduhagije; ibyo dusanze muri yo bizuruye tukaba ari byo dukora, n'ibyo dusanzemo yaziririje tukaba ari byo tuziririza. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ko buri icyo ari cyo cyose yaziririje cyangwa se yabujije mu migenzo ye, itegeko ryacyo ni rimwe n'iry'ibyo Allah yaziririje mu gitabo cye, kuko ari we waje gusohoza ubutumwa buturutse kwa Nyagasani we.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Guha agaciro imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nkuko tugaha Qur'an, no kuyishyira mu bikorwa.
  2. Kubaha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ko kubaha Allah, no kuyigomekaho ni ko kwigomeka kuri Allah Nyir'ubutagatifu.
  3. Gushimangira ko imigenzo y'Intumwa y'Imana igomba kubahwa no gukurikizwa, ndetse no guha igisubizo uwo ari we wese utemera iyi migenzo ndetse akayihakana.
  4. Uzirengagiza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akibwira ko akurikira Qur'an yonyine, azaba abyirengagije byombi, ndetse ari n'umubeshyi mu byo avuga ko akurikiza Qur'an.
  5. Mu bimenyetso bigaragaza ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ukuba yaravuze ibintu bizabaho mu gihe kizaza, kandi koko bikaba nk'uko yabivuze.