عن عبد الله بن عمرو رضي الله عنهما أن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«بَلِّغُوا عَنِّي وَلَوْ آيَةً، وَحَدِّثُوا عَنْ بَنِي إِسْرَائِيلَ وَلَا حَرَجَ، وَمَنْ كَذَبَ عَلَيَّ مُتَعَمِّدًا فَلْيَتَبَوَّأْ مَقْعَدَهُ مِنَ النَّارِ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 3461]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Musohoze ubutumwa mwanyumviseho n'ubwo waba umurongo umwe, nta n'ikibazo mujye munavuga ku byerekeye bene Isiraheri , ariko uzambeshyera ku bushake, azitegure icyicaro cye mu muriro."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 3461]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka gusohoza ubumenyi bwo muri Qur'an cyangwa se Sunat, kabone n'iyo bwaba ari bucye bungana nk'umurongo umwe wo muri Qur'an cyangwa se imvugo imwe y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) gusa agomba kuba azi neza ndetse asobanukiwe n'ibyo ahamagarira abantu. Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ntacyo bitwaye kuvuga ku byerekeye bene Isiraheri byababayeho ariko bidahabanye n'idini ryacu. Irangije ibuza kuyibeshyera , ko nihagira n'uyibeshyera ku bwende aziteganyirize icyicaro cye mu muriro.