+ -

عن عبد الله بن عمرو رضي الله عنهما أن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«بَلِّغُوا عَنِّي وَلَوْ آيَةً، وَحَدِّثُوا عَنْ بَنِي إِسْرَائِيلَ وَلَا حَرَجَ، وَمَنْ كَذَبَ عَلَيَّ مُتَعَمِّدًا فَلْيَتَبَوَّأْ مَقْعَدَهُ مِنَ النَّارِ».

[صحيح] - [رواه البخاري]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Musohoze ubutumwa mwanyumviseho n'ubwo waba umurongo umwe, nta n'ikibazo mujye munavuga ku byerekeye bene Isiraheri , ariko uzambeshyera ku bushake, azitegure icyicaro cye mu muriro."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka gusohoza ubumenyi bwo muri Qur'an cyangwa se Sunat, kabone n'iyo bwaba ari bucye bungana nk'umurongo umwe wo muri Qur'an cyangwa se imvugo imwe y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) gusa agomba kuba azi neza ndetse asobanukiwe n'ibyo ahamagarira abantu. Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ntacyo bitwaye kuvuga ku byerekeye bene Isiraheri byababayeho ariko bidahabanye n'idini ryacu. Irangije ibuza kuyibeshyera , ko nihagira n'uyibeshyera ku bwende aziteganyirize icyicaro cye mu muriro.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gusohoza idini rya Allah, kandi ko umuntu agomba gusohoza ibyo yamenye n'ibyo yasobanukiwe kabone n'iyo byaba ari bicye.
  2. Gushaka ubumenyi bw'idini ni itegeko, kugira ngo umuntu ashobore kugaragira Allah no gusohoza idini rye mu buryo buboneye.
  3. Ni itegeko kubanza gusuzuma niba Hadithi ugiye kwigisha ari ukuri mbere y'uko uyigisha mu rwego rwo kwirinda kuba wakwinjira mu bateganyiriijwe iki gihano gihambaye.
  4. Gushishikariza kurangwa n'ukuri mu magambo no kwigengesera kuri Hadith z'Intumwa y'Imaba, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu by'umwihariko mu bigendanye n'amategeko y'idini rya Allah.