+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ:
أَنَّ أَعْرَابِيًّا أَتَى النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ: دُلَّنِي عَلَى عَمَلٍ إِذَا عَمِلْتُهُ دَخَلْتُ الجَنَّةَ، قَالَ: «تَعْبُدُ اللَّهَ لاَ تُشْرِكُ بِهِ شَيْئًا، وَتُقِيمُ الصَّلاَةَ المَكْتُوبَةَ، وَتُؤَدِّي الزَّكَاةَ المَفْرُوضَةَ، وَتَصُومُ رَمَضَانَ» قَالَ: وَالَّذِي نَفْسِي بِيَدِهِ لاَ أَزِيدُ عَلَى هَذَا، فَلَمَّا وَلَّى قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «مَنْ سَرَّهُ أَنْ يَنْظُرَ إِلَى رَجُلٍ مِنْ أَهْلِ الجَنَّةِ، فَلْيَنْظُرْ إِلَى هَذَا».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1397]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko
Umwarabu wo mu cyaro yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibwira ati: Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan." Wa mwarabu arayisubiza ati: Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu biganza bye ko nta kindi nzongeraho. Ubwo yari amaze gutsimbura agiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ushaka kureba umuntu uzajya mu ijuru, narebe uyu."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1397]

Ibisobanuro birambuye.

Umugabo umwe w'umunyacyaro yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo imubwire igikorwa cyamwinjiza mu ijuru, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko kwinjira mu ijuru no kurokoka umuriro, bishingiye ku gushyira mu bikorwa inkingi z'ubuyisilamu, bagaragira Allah wenyine, batamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Guhozaho iswalat eshanu Allah yategetse abagaragu be buri manywa na buri joro. Gutanga amaturo Allah yategetse, agahabwa abayakwiye. Kwitwararika igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan mu gihe cyacyo. Nuko wa mugabo aravuga ati: Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu biganza bye ko ntacyo nzongera kuri ibi bikorwa by'itegeko numvise umbwira, kandi nta n'icyo nzagabanyaho. Ubwo yari amaze kugenda, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ushaka kureba umuntu wo mu ijuru, narebe uyu mwarabu w'umunyacyaro.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo Igikanada.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragira Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, nicyo gikwiye guherwaho mu ivugabutumwa.
  2. Kwigisha ibikorwa by'itegeko byonyine umuntu uba akiri mushya mu idini ry'ubuyisilamu.
  3. Guhamagarira abantu kugana inzira ya Allah bikwiye gukorwa mu byiciro.
  4. Umuntu akwiye gushishikarira kwiga idini rye.
  5. Iyo umuyisilamu akoze ibikorwa by'itegeko aba agize intsinzi, ariko ntibisobanuye ko areka cyangwa se akagira ubunebwe mu gukora ibikorwa by'umugereka, kubera ko ibikorwa by'umugereka byuzuza ibituzuye mu bikorwa by'itegeko.
  6. Kuvuga bimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah ku buryo bw'umwihariko ni ikigaragaza ko ari byo bihambaye, ndetse no kubishishikariza kubikora, ariko ntibisobanuye ko ari byo byonyine, nta bindi bihari by'itegeko.