+ -

عَنْ ‌أَبِي هُرَيْرَةَ عَنْ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَنَّهُ قَالَ:
«سَيَكُونُ فِي آخِرِ أُمَّتِي أُنَاسٌ يُحَدِّثُونَكُمْ مَا لَمْ تَسْمَعُوا أَنْتُمْ وَلَا آبَاؤُكُمْ، فَإِيَّاكُمْ وَإِيَّاهُمْ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 6]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nyuma yanjye mu bayoboke banjye hazabaho abantu bazababwira ibyo mutigeze mwumva mwe n'ababyeyi banyu, abo bantu muzabirinde."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 6]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko hazabaho abantu mu bayoboke be mu bihe bya nyuma bazahimba imvugo z'ibinyoma, bakavuga ibitarigeze bivugwa n'umwe mbere yabo; bakavuga imvugo z'ibihimbano ndetse z'ibinyoma; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba idutegeka kwitandukanya nabo no kubirinda ntitwicarane nabo, ndetse ntitunumve imvugo zabo, kugira ngo izo mvugo zabo zitazisubiramo kenshi mu mitima yacu bikatugora kwitandukanya nazo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Muri iyi mvugo harimo kimwe mu bimenyetso by'ubuhanuzi, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavugaga ubuhanuzi bw'ibizabaho mu bayoboke be, kandi byagenze nk'uko yabivuze.
  2. Kwitandukanya n'abahimbira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibinyoma, bakanahimbira ubuyisilamu, no kutabatega amatwi.
  3. Kwihanangiriza kwemera Hadith cyangwa se kuzikwiza usibye nyuma yo kwizera neza ukuri kwazo ndetse no kumenya ko ari impamo.