+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«مَنْ كَذَبَ عَلَيَّ مُتَعَمِّدًا فَلْيَتَبَوَّأْ مَقْعَدَهُ مِنَ النَّارِ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umuntu uzambeshyera ku bwende, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzayibeshyera ku bwende ayitirira imvugo cyangwa se igikorwa, ku munsi w'imperuka icyicaro kizaba ari mu muriro, nk'ingororano yo kuyibeshyera.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubeshyera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubigambiriye ni imwe mu mpamvu zo kuzinjizwa mu muriro.
  2. Kubeshyera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntabwo ari kimwe nko kubeshyera abandi bantu, kubera ko ariho hashingiye ubwangizi buhambaye mu kwemera ndetse no mu mibereho by'abantu.
  3. Kwirinda gukwiza imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tutabanje guhamya neza no gutohoza ko ari ukuri koko ko zavuzwe n'Intumwa yImana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).