+ -

عَنْ أَنَسٍ رضي الله عنه قَالَ:
جَاءَ رَجُلٌ إِلَى النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَقَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ، مَا تَرَكْتُ حَاجَّةً وَلَا دَاجَّةً إِلَّا قَدْ أَتَيْتُ، قَالَ: «أَلَيْسَ تَشْهَدُ أَنْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ وَأَنَّ مُحَمَّدًا رَسُولُ اللهِ؟» ثَلَاثَ مَرَّاتٍ. قَالَ: نَعَمْ، قَالَ: «فَإِنَّ ذَلِكَ يَأْتِي عَلَى ذَلِكَ».

[صحيح] - [رواه أبو يعلى والطبراني والضياء المقدسي]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Nta na kimwe mu byaha nasize inyuma cyaba kinini cyangwa se gito ntakoze! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ese ntuhamya ko nta yindi mana yo kugaragirwa usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo? Ibivuga inshuro eshatu! Wa mugabo arayisubiza ati: Yego! Intumwa iramubwira iti: Ibyo wavuze bihanagura biriya uvuga wakoze!

Hadithi y'impamo -

Ibisobanuro birambuye.

Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ibyaha byose bibaho narabikoze nta na kimwe nasize cyaba gito cyangwa se kinini usibye ko nagikoze; ese nzababarirwa? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ese ntuhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, ukanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibisubiramo inshuro eshatu! Wa mugabo arayubiza ati: Yego, ndabihamya! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ibyiza by'ubwo buhamya bwombi ko butuma ubabarirwa ibyaha, kandi ko kwicuza bivanaho ibyaha byakubanjirije.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhamya bubiri burahambaye kandi buruta ibyaha uwabuvuze yakora aramutse abuvuze ari umunyakuri kandi abikuye ku mutima.
  2. Kuba umuyisilamu bituma ubabarirwa ibyaha wakoze mbere yo kuba we.
  3. Kwicuza by'ukuri bibabarira ibyaha wakoze mbere.
  4. Kwigisha usubiramo ni kimwe mu muyoboro tweretswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  5. Ibyiza by'ubuhamya bubiri, ndetse ko ari impamvu yo kurokoka kuzaba mu muriro ubuziraherezo.