عَنْ مُعَاذٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ، قَالَ:
كُنْتُ رِدْفَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَلَى حِمَارٍ يُقَالُ لَهُ عُفَيْرٌ، فَقَالَ: «يَا مُعَاذُ، هَلْ تَدْرِي حَقَّ اللَّهِ عَلَى عِبَادِهِ، وَمَا حَقُّ العِبَادِ عَلَى اللَّهِ؟»، قُلْتُ: اللَّهُ وَرَسُولُهُ أَعْلَمُ، قَالَ: «فَإِنَّ حَقَّ اللَّهِ عَلَى العِبَادِ أَنْ يَعْبُدُوهُ وَلا يُشْرِكُوا بِهِ شَيْئًا، وَحَقَّ العِبَادِ عَلَى اللَّهِ أَنْ لا يُعَذِّبَ مَنْ لا يُشْرِكُ بِهِ شَيْئًا»، فَقُلْتُ: يَا رَسُولَ اللَّهِ أَفَلاَ أُبَشِّرُ بِهِ النَّاسَ؟ قَالَ: «لا تُبَشِّرْهُمْ، فَيَتَّكِلُوا».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 2856]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga Ufayr, nuko irambaza iti: Yewe Muadh! Waba uzi uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufite ho? Ndayisubiza nti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose" Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese sinabibwira abantu? Intumwa iramusubiza iti: Oya! Wibibabwira batavaho bakirara!"
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 2856]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufiteho, kandi ko uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be ari uko batagomba kumubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Kandi ko uburenganzira bw'abagaragu kuri Allah ari uko ntawe azigera ahana ari mu bagaragiraga batamubangikanya n'ikindi icyo ari cyo cyose. Hanyuma Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru najya kuyibwira abantu nabo bakayishimira? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubuza itinya ko abantu bazirara!