Urutonde rwa Hadith.

Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)
عربي الإنجليزية الأوردية
Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira
عربي الإنجليزية الأوردية
Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye
عربي الإنجليزية الأوردية
umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Baroramye abakabya mu idini
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntihagire icyo musiga mu ijosi ry'ingamiya nk'ikiziriko n'indi migozi mutagiciye
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba ari ikizira, ibarura rye rikaba kwa Allah
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah Nyir'ubutagatifu azabwira umuntu uzaba ufite igihano cyoroshye kurusha abandi mu muriro ati: Ese iyo uza kuba ufite ibyo mu isi yose wari kubitangaho incungu kugira ngo udahanwa? Azamusubiza ati: Yego
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva
عربي الإنجليزية الأوردية
Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu ababuza kurahira ku babyeyi banyu
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza
عربي الإنجليزية الأوردية
Ariko se ni ibihe turi buguheho igihango? Iradusubiza iti: Igihango cy'uko mutazagaragira ikindi kitari Allah, no kuba mutazamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, no guhoza iswalat eshanu, no kumvira hari n'irindi jambo yavuze buhoro yongorera, ndetse no kutazagira icyo musaba abantu
عربي الإنجليزية الأوردية
Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko muzakomeza gukurikira imigenzo y'abababanjirije
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana
عربي الإنجليزية الأوردية
Abamalayika ntibajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa ndetse rurimo n'amashusho
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimukarahire ku nkozi z'ibibi no ku bakurambere banyu
عربي الإنجليزية الأوردية