+ -

عَنْ عُقْبَةَ بْنِ عَامِرٍ الْجُهَنِيِّ رضي الله عنه:
أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَقْبَلَ إِلَيْهِ رَهْطٌ، فَبَايَعَ تِسْعَةً وَأَمْسَكَ عَنْ وَاحِدٍ، فَقَالُوا: يَا رَسُولَ اللهِ، بَايَعْتَ تِسْعَةً وَتَرَكْتَ هَذَا؟ قَالَ: «إِنَّ عَلَيْهِ تَمِيمَةً»، فَأَدْخَلَ يَدَهُ فَقَطَعَهَا، فَبَايَعَهُ، وَقَالَ: «مَنْ عَلَّقَ تَمِيمَةً فَقَدْ أَشْرَكَ».

[حسن] - [رواه أحمد] - [مسند أحمد: 17422]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir Al Djuhaniy (Imana imwishimire) yavuze ko:
Itsinda mu bantu ryaje risanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko Intumwa y'Imana yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo umwe muri bo irifata, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Wakiriye igihango cy'abantu icyenda uyu nguyu uramureka? Irabasubiza iti: Uyu afite impingi! Nuko uwo muntu yinjiza ukuboko kwe arayica, Intumwa ibona kwakira igihango cye, ndetse iranavuga iti: "Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Ahmad] - [Musnad Ahmad - 17422]

Ibisobanuro birambuye.

Itsinda ry'abantu ryagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ryari rigizwe n'abantu icumi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo cy'uko bemeye kuba abayisilamu no kuyikurikira, ariko uwa cumi iramwihorera; ubwo bayibazaga impamvu yabyo yarabasubije iti: Uyu yambaye impigi, bambara bagamije kwirinda n'ibindi mu rwego rwo kwirukana ikijisho b'ibindi byabagiraho ingaruka. Nuko wa mugabo yinjiza ukuboko kwe, aca za mpigi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibona kwakira igihango, inavuga ndetse inihanangiriza abantu kwambara impigi inagaragaza itegeko rirebana nabyo igira iti: "Uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuntu wishingikirije ikindi kitari Allah, Allah amuha ikinyuranyo cy'ibyo ashaka.
  2. Kwizera ko kwambara impigi ari imwe mu mpamvu zakurinda kugerwaho n'ikibi n'ikijisho ni ibangikanyamana rito, naho iyo yizeye ko byo ubwabyo bimurinda biba bibaye ibangikanyamana rikuru.