+ -

عن طارق بن أشيم الأشجعي رضي الله عنه قال: سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«مَنْ قَالَ: لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، وَكَفَرَ بِمَا يُعْبَدُ مِنْ دُونِ اللهِ حَرُمَ مَالُهُ وَدَمُهُ، وَحِسَابُهُ عَلَى اللهِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 23]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Twariq Ibun Ashim Al Ash'djaiyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba ari ikizira, ibarura rye rikaba kwa Allah."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 23]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uvuze akanahamya n'ururimi rwe ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah, agahakana ibindi bigaragirwa mu cyimbo cye, akitandukanya n'andi madini atari Isilamu, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba bibaye ikizira ku bayisilamu, twe tureba ibigaragara mu bikorwa akora. Icyo gihe ntiyamburwa umutungo we, ndetse nta n'ubwo yicwa, cyeretse akoze icyaha gikomeye cyangwa se ubundi bugome busaba ko yicwa mu mategeko ya Isilamu.
Allah akaba ari we uzamucira urubanza ku munsi w'imperuka, niba ari umunyakuri akabimuhembera, niba ari indyarya akabimuhanira.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH, no guhakana ibigaragirwa bindi mu cyimbo cye, ni cyo cya mbere umuntu asabwa kugira ngo abe umuyisilamu.
  2. Igisobanuro cy'ijambo (LA ILAHA ILA LLAH) ni uguhakana icyo ari cyo cyose kigaragirwa mu cyimbo cya Allah, mu bishushanyo, imva n'ibindi, ndetse no kumuharira (Allah) kugaragirwa.
  3. Uwemeye (Tawhid), akitwararika amategeko ategetswe mu bigaragara, dutegetswe kumureka cyeretse agaragaweho n'ibinyuranye nabyo.
  4. Umutungo, amaraso n' icyubahiro by'umuyisilamu ni ikizira kubimuvutsa cyeretse biri mu kuri abikwiye.
  5. Hano ku isi, dushingira ku bigaragara, naho ku munsi w'imperuka hazashingirwa ku migambi n'ibyo umuntu yari agamije.