عَنْ عَبْدِ الرَّحْمَنِ بْنِ سَمُرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لَا تَحْلِفُوا بِالطَّوَاغِي، وَلَا بِآبَائِكُمْ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 1648]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Samurat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ntimukarahire ku nkozi z'ibibi no ku bakurambere banyu."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 1648]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kurahirira ku nkozi z'ibibi nk'ibigirwamana ababangikanyamana bajyaga bagaragira mu cyimbo cya Allah, ari nabyo mpamvu y'ubugizi bwa nabi bwabo n'ubuhakanyi bwabo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yabujije kurahirira ku bakurambere; kubera ko byari mu muco w'abarabu mbere y'ubuyisilamu kurahirira ku bakurambere mu rwego rwo kubiratana.