+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا تَصْحَبُ الْمَلَائِكَةُ رُفْقَةً فِيهَا كَلْبٌ وَلَا جَرَسٌ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2113]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2113]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko abamalayika batajya baherekeza mu rugendo abantu bagendana imbwa, cyangwa se bafite inzogera zambikwa amatungo, zigenda ziteza urusaku.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza gutunga imbwa no kugendana nazo, ariko aha ntihavugwamo imbwa zorowe mu rwego rwo guhiga cyangwa se kurinda.
  2. Abamalayika batagendana n'aba bantu ni abamalayika b'impuhwe, naho abarinda abantu bahora nabo aho bari hose, n'aho bagiye hose.
  3. Kubuza inzogera, kuko ari imwe mu myirongi ya Shitani, harimo no kuyigereranya n'inzogera z'abanaswara.
  4. Umuyisilamu akwiye gushishikarira kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma abamalayika bamuhunga.