+ -

عَنْ حُذَيْفَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا تَقُولُوا: مَا شَاءَ اللهُ وَشَاءَ فُلَانٌ، وَلَكِنْ قُولُوا: مَا شَاءَ اللهُ ثُمَّ شَاءَ فُلَانٌ».

[صحيح بمجموع طرقه] - [رواه أبو داود والنسائي في الكبرى وأحمد]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka"

Hadithi y'impamo -

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuyisilamu kuvuga mu magambo ye ati: Allah nabishaka na kanaka akabishaka." Cyangwa se kuba yavuga ati: Allah na kanaka nibabishaka. Kubera ko ubushake bwa Allah n'amahitamo ye nta mupaka bigira, ndetse nta n'uwo abisangiye nawe. Gukoresha iriya nyuguti ya 'Waw' y'icyungo bisobanuye kureshyeshya Allah n'undi cyangwa se n'ikindi. Ahubwo umuyisilamu akwiye kuvuga ati: Allah nabishaka, hanyuma na kanaka akabishaka. Bityo ubushake bw'umugaragu bukaza bukurikira ubwa Allah avuga ati: Hanyuma na kanaka, icyo gihe ubushake bw'umugaragu bukaza nyuma y'ubwa Allah.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. NI ikizira kuvuga imvugo igira iti: Allah nabishaka nawe ukabishaka, n'izindi mvugo byenda kumera kimwe, kuko bibarwa nk'ibangikanyamana mu mvugo no mu nyito.
  2. Biremewe kuvuga uti: Allah nabishaka hanyuma nawe ukabishaka, n'izindi mvugo zimeze gutyo, kuko hadakubiyemo biriya bibujijwe.
  3. Gushimangira ubushake bwa Allah, ndetse no gushimangira ubushake bw'umugaragu, kandi ko ubu bushake buza nyuma y'ubwa Allah Nyir'ubutagatifu.
  4. Kubuza guhuza ubushake bw'ibiremwa n'ubwa Allah, kabone n'iyo byaba mu mvugo.
  5. Uzavuga yemera ko ubushake bw'umugaragu ari nk'ubushake bwa Allah Nyir'ubutagatifu bureshya muri byose, cyangwa se ko ubushake bw'umugaragu ntaho buhuriye n'ubwa Allah, azaba abangikanyije Allah ibangikanyamana rikuru, naho naba yemera ko butandukanye n'ubwa Allah, ibyo bizaba ari ibangikanyamana rito.