عَنْ عَبْدِ اللهِ بنِ مَسْعُودٍ رضي الله عنه قال:
قَالَ النَّبِيُّ صلى الله عليه وسلم كَلِمَةً وَقُلْتُ أُخْرَى، قَالَ النَّبِيُّ صلى الله عليه وسلم: «مَنْ مَاتَ وَهُوَ يَدْعُو مِنْ دُونِ اللهِ نِدًّا دَخَلَ النَّارَ» وَقُلْتُ أَنَا: مَنْ مَاتَ وَهُوَ لَا يَدْعُو لِلهِ نِدًّا دَخَلَ الْجَنَّةَ.
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 4497]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ijambo nanjye ndavuga; yaravuze iti: "Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro" Nanjye ndavuga nti: Uzapfa ataragize ikindi asaba mu cyimbo cya Allah azinjira mu ijuru.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 4497]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uzagira icyo akora mu byo ategetswe gukorera Allah, akagira undi agikorera nko gusaba utari Allah cyangwa se kumusaba inkunga agapfa ari uko akimeza, uwo muntu azaba ari uwo mu muriro. Ibun Masuud (Imana imwishimire) yongeyeho avuga ko uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru.