+ -

عَنْ عُمَرَ بْنِ الْخَطَّابِ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنَّ اللهَ عَزَّ وَجَلَّ يَنْهَاكُمْ أَنْ تَحْلِفُوا بِآبَائِكُمْ»، قَالَ عُمَرُ: فَوَاللهِ مَا حَلَفْتُ بِهَا مُنْذُ سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ نَهَى عَنْهَا ذَاكِرًا وَلَا آثِرًا.

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu ababuza kurahira ku babyeyi banyu, Umar yaravuze ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko ntongeye kubarahiriraho kuva nakumva Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibibuza naba mbigambiriye cyangwa se mbara inkuru z'uwarahiye muri ubwo buryo."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko Allah Nyir'ubutagatifu yabujije kurahira ku babyeyi, bityo uzashaka kurahira ntazagire undi arahiriraho uretse Allah, ntazanarahirire ku wundi utari Allah. Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) arangije avuga ko kuva akimara kumva ibyo ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) atongeye kurahirira ku kindi kitari Allah.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni ikizira kurahirira ku kindi kitari Allah, aha yavuze ku kurahirira ku babyeyi by'umwihariko, kubera ko biri mu byari bisanzwe bikorwa n'abantu bo mu gihe cy'ubujiji.
  2. Kurahira ni ukurahirira kuri Allah cyangwa se ku mazina ye cyangwa se ku bisingizo bye ku kintu icyo ari cyo cyose ugamije kugishimangira.
  3. Agaciro ka Umar (Imana imwishimire) aho yihutiye gushyira mu bikorwa, no gusobanukirwa neza n'uburyo yitwararikaga